Umuraperi Diplomat Nuru Fasasi yatangaje ko agiye gutangira inzira yo kwiyegereza abanyamategeko nyuma y’uko indirimbo ye yifashishijwe n’itsinda ryo mu gihugu cya Kenya, kandi ataragize abitangira uburenganzira.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatatu tariki 18 Nzeri 2024, uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye,
yagaragaje ko yatunguwe n’itsinda ryitwa Wakadinali [Ronge Rende] ryo muri Kenya ryasubiyemo
indirimbo ye.
Iri tsinda ryafashe amwe
mu magambo ari mu ndirimbo ye yise “Nyirurwanda” iri kuri Album ye ‘Fasassie
Vol.2’ bakoramo indirimbo nshya bise ‘Jathum’ iri mu zigize Album yabo bise ‘The
Rong Don II’.
Diplomat avuga ko
bitangaje ukuntu mu bindi bihugu iyo umuhanzi ‘ashishuye’ indirimbo y’abandi, abantu
bamukomera amashyi, ariko byagera mu Rwanda Isi ikabota.
Ati “Icurangire sha!
Mushishura indirimbo zacu bakabashima cyane naho twe iyo tubikoze badukurikiza
imijugujugu myinshi n’amahiri.”
Diplomat yagaragaje ko
uko byagenda kose hari ingaruka zizagera kuri iri tsinda. Yasobanuye ko iyi
ndirimbo yasubiwemo ari iye bwite, kandi mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer
Trackslayer.
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Diplomat yavuze ko umwe mu bafana be ariwe wamubwiye ko hari
umuhanzi yumvise wasubiyemo indiirmbo ye.
Ati “Ni umwe mu bahanzi
bazwi muri Kenya. Ni umufana wanyoherereje ‘Video’ ari nayo nashyizeho uyu
munsi ku rubuga rwanjye rwa Instagram.”
Diplomat yavuze ko kenshi
usanga abahanzi badafite ubumenyi mu bijyanye no kuba barengera umutungo bwite
mu by’ubwenge, ari nayo mpamvu agiye gutangira inzira yo kumenya amategeko, kugira ngo
abashe kurengera ibihangano bye.
Ati “Abahanzi ntabwo tuba
dufite ubumenyi bw’ibyo bintu (amategeko), ndareba abajyanama kubera ko ni njye
usanzwe wifasha mu muziki. Ingingo zimwe na zimwe ntafiteho ubumenyi ngerageza
gushaka inshuti zanjye zibifiteho ubumenyi.”
Akomeza ati “Nkamenya uko nitwara mu bibazo bimwe na bimwe bigira ingaruka ku muziki wanjye. Ni ugushaka ubumenyi mu bijyanye na ‘Copyright’ byumwihariko mu muziki, nkaganira n’abasanzwe bari muri ibi by’umuziki.”
Iyi ndirimbo bise
'Jathum', itsinda rya Wakadinali ryayikoranye na Katapilla ndetse na Hassano,
isohoka muri Nyakanga 2024. Iri mu rurimi rw'Igiswahili, ariko yumvikanamo
amagambo ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda ahuye neza n'ayo Diplomat yaririmbye mu
ndirimbo ye 'Nyirurwanda'.
Wakadinali riri mu matsinda akomeye mu gihugu cya Kenya akorera umuziki mu Mujyi wa Nairobi mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ryibanda cyane ku ndirimbo zubakiye ku mudiho wa Hip Hop, ndetse rigizwe n’abahnyamuziki batatu barimo: Scar, Domani, ndetse na Sewer Sydaa.
Ryatangiye ku mugaragaro mu 2003. Mu 2007, ryasohoye Album bise ‘Mirenga’
yaciye ibintu.
Wakadinali riri mu
matsinda akomeye muri Kenya, ndetse bakoranye indirimbo n'abarimo Khaligraph
Jones
KANDA HANO UBASHE KUMVA IYI NDIRIMBO ‘JATHUM’ IRIMO AMAGAMBO DIPLOMAT YIFASHISHIJE MU NDIRIMBO YE
KANDA HANO UBASHE KUMVAINDIRIMBO ‘NYIRURWANDA’ YA DIPLOMAT
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO WAKADINALI BAKORANYE NA SUZANNA
TANGA IGITECYEREZO