Kigali

KNC wahagaritse umuziki arateganya gutanga umusanzu mu kwandikira abandi indirimbo- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2024 11:25
0


Umushoramari wamenyenkanye cyane mu muziki nka Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yatangaje ko amaze igihe ahagaritse umuziki ariko adateze kujya kure y’iki gice cy’ubuzima, kuko atekereza kujya yandikira indirimbo abandi bahanzi mu gutanga umusanzu we.



Unyujije amaso ku muyoboro we wa Youtube, ubona ko indirimbo ya nyuma yasohoye yayise ‘Impamvu’ yagiye hanze ku wa 17 Kanama 2018. Ariko anafiteho indirimbo nka ‘Heart Desire’ yitiriye Album ya Kane yamurikiye mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali].

Icyo gihe yaririmbye mu gihe cy’isaha irenga, muri iki gitaramo cyari cyiswe “Legends Alive” yahuriyemo na Yvonne Chaka Chaka, Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Alyn Sano n’abandi banyuranye.

Ni ubwa mbere, uyu mugabo washinze Radio/TV1 yari akoze igitaramo nk’iki cyagutse, ndetse ibihumbi by’abantu barimo abo mu muryango we bari bamushyigikiye.

Amashusho ye aririmba zimwe mu ndirimbo yaracicikanye mu bihe bitandukanye. Ariko, kandi kuva kiriya gihe ntiyongeye kumvikana cyane mu ruhando rw’abahanzi.

Azwi nk’umukinnyi wa filime wabiciye bigacika, mu bikorwa byo kwamamaza, ibiganiro byo kuri Radio na Televiziyo n’ibindi.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, KNC yavuze ko kuba imyaka itandatu ishize adasohora indirimbo, ahanini byatewe n’uko yahagaritse umuziki.

Ariko kandi avuga ko ari umwanditsi mwiza w’indirimbo, ku buryo ari byo ashaka gushyiramo imbaraga akajya yandikira abandi bahanzi.

Ati "Nababwiye ko nasezeye! Ubwo rero kugeza uno munsi wa none, aho navuyeyo kandi tuzagaragara mu bindi bishoboka, wenda nzagaragara ndimo gufasha abandi bana ntawamenya. Ndi umwe banditsi beza muri iki gihugu, kuki ntakwandikira abandi nkabakorera akazi abana bagatera imbere, tukabafasha."

KNC yatangaje ko yahagaritse umuziki burundu, ubwo yakoraga igitaramo cyo kumurika Album ya Kane

KNC yatangaje ko ateganya gutanga umusanzu mu kwandikira indirimbo abandi bahanzi


Ku wa 27 Nyakanga 2018, KNC yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali ashyira akadomo ku rugendo rwe


Mu 2018, Israel Mbonyi yaririmbye mu gitaramo cya nyuma cya KNC muri Camp Kigali


Bruce Melodie wari ugezweho muri iyi myaka n’iki gihe, yataramiye abakunzi b’umuziki we mu gitaramo cya KNC


Umuhanzikazi Alyn Sano wari ugitangira umuziki yahawe umwanya na KNC muri iki gitaramo


Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki wa Afurika, Yvonne Chaka Chaka yataramiye i Kigali binyuze mu gitaramo cyo gushima abanyabigwi mu muziki ‘Legends a Alive’

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNC

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HEART DESIRE’ YA KNC

"> 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMPAMVU’ YA KNC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND