RFL
Kigali

Jennifer Lopez yateye utwatsi ibyo kwiyunga na Ben Affleck

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/09/2024 9:28
0


Nyuma y'iminsi bivugwa ko umuhanzikazi Jennifer Lopez yahagaritse gatanya yari yatse umugabo we Ben Affleck ndetse ko baba bariyunze, ibi yabihakanye yemeza ko gatanya ikomeje.



Aya makuru yari yatangiye kuvugwa mu mpera z'icyumweru gishize ubwo hirya no hino hakwirakwiraga amafoto ya Jennifer Lopez na Ben Affleck hamwe n'abana babo basohokanye muri hoteli yo nu gace ka Beverly Hills, maze benshi bakemeza ko bombi baba bariyunze.

Aba bari bongeye guhura hashize amezi 6 batandukanye ndetse haciye ukwezi kumwe gusa Lopez yatse gatanya umugabo we. Mu byavuzwe mu binyamakuru bitandukanye harimo kuba aba bombi bariyunze ndetse ko gatanya yabo yaba igiye gusubikwa.

Icyakoze nyiri ubwite Jennifer Lopez yamaze kubihakana. Ibi yabigarutseho mu kiganiro gito yagiranye na Variety Magazine aho yavuze ko uguhura kwe na Ben kudafite aho guhuriye no gusubirana kwabo.

Yagize ati: ''Ntabwo twahuye kubera impamvu zo kwiyunga cyangwa izindi mpamvu zitureba ahubwo twabikoze kubera abana bacu, urabona bari bamaze kuba umuryango umwe bose bibona nk'abavandimwe nubwo batavukana. 

Kuva twatandukana byarabagoye cyane kandi bari bamaze amezi menshi badahura, rero twahisemo kubatembereza ngo bongere bagirane ibihe byiza nk'uko babidusabye.

Jennifer Lopez yashimangiye ko nubwo umubano we na Ben Affleck urimo ibibazo bitagomba kwangiza umubano w'abana babo. Ati: ''Twumvikanye ko ibyaba hagati yacu byose bitazabangamira umubano w'abana bacu. Nibo dushyize imbere naho ibibazo dufitanye byo bizaguma hagati yacu ntibizagera ku bana''.


Lopez na Ben baherutse gusohokana bivugwa ko baba bariyunze

Uyu muhanzikazi yahishuye ko guhura kwe na Ben bari bagamije kongera guhuza abana babo bari bamaze amezi 7 batabonana

Yavuze ko ntacyahindutse ko gatanya ye na Ben Affleck igikomeje






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND