RFL
Kigali

Byagenze gute ngo Bruce The 1st ahuze abarimo K8 Kavuyo, Green P na P Fla?

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/09/2024 8:26
0


Bruce The 1st yahurije abahanzi bakomeye muri 'Bwe Bwe Bwe Remix; agaragaza ko abo bakoranye bagera muri barindwi, bose babikoranye urukundo rw’injyana, anagira icyo yifuriza bagenzi be.



Muri Werurwe 2024 nibwo Bruce The 1st yasohoye indirimbo ‘Bwe Bwe Bwe’ yakoranye na Bull Dogg, Kenny K Shot na Ish Kevin.

Usibye amazina akomeye yahuriye muri iyi ndirimbo, ariko n’ubutumwa buyirimo bwakoze ku mitima benshi, yaba iy’abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Iyi ndirimbo ikomeje kwiharira intonde zitandukanye mu muziki zitegurwa n'ibitangazamakuru bitandukanye.

Bivuye ku gitekerezo cya P Fla hateguwe umushinga wo kuyisubiramo.Mu kiganiro na InyaRwanda yagiranye na Bruce The 1st yatangaje byinshi kuri uyu mushinga basubiyemo.

Agaruka ku buryo yabashije kugera ku bahanzi bagera kuri barindwi bakoranye.Atangira asobanura ko bitari bigoye kuko benshi mu bo bakoranye kuri Bwe Bwe Bwe Remix baziranye.Aha ni naho yahereye asobanura uko igitekerezo cyaje.

Ati”P Fla ni we wampaye igitekerezo cyo kuba twakora Remix, arabwira  ati iyi ndirimbo ni nziza cyane.”

Kumva ko Green P na we yayizamo yagize ati”Green P na we yari yarayikunze nari narabonye ikiganiro cye avuga kuri ‘Bwe Bwe Bwe’ mpita musaba ko na we yaza.”

Agaruka kuri K8 Kavuyo ati”Na we aza kunyandikira hari agace gato nari nashyize hanze ndi kumwe na Kivumbi, yarakabonye arabwira niba mukiri kuyikoraho twabikora.”

Anagaragaza ko umubano we na K8 Kavuyo umaze igihe kinini.Gusa iyi ndirimbo ikaba ariyo yatumye babasha guhura yaba we na kimwe  na Green P.

Bwe Bwe Bwe Remix yumvikanamo andi mazina azwi arimo Kivumbi King, Juno Kizigenza, B Threy na Bushali.

Bruce The 1st yavuze ko yishimiye guhuza n’abaraperi b’inkingi mwubatsi z’umuziki nka P Fla, Green P na K8 Kavuyo, anifuriza abandi kuzagira uwo mugisha.

Ati”Nakwifuriza buri muhanzi wese kwa kundi mujya mutwita ngo aba ‘New Generation’ kuba yaganira n’abariya bahanzi."

Akomeza agira ati"Kuko hari ibintu byinshi ubigiraho baba barahuye nabyo mu muziki wowe utarabona.”

Anatangaza igihe bazashyirira hanze amashusho yayo ati”Muyitege mu cyumweru gitaha."

Asoza agira ati"Mu banze mwumve indirimbo mu buryo bw’amajwi,amashusho yo arasohoka ari umuriro.”

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE THE 1ST

">

Kivumbi King ni we wabanje gufata amajwi muri Bwe Bwe Bwe Remix B Threy yari muri Studio yumva ifatwa ryayo na we afata umwanzuro wo kuyinjiramoBruce The 1st usanzwe afitanye umubano na Bushali gukorana byaraboroheye Juno Kizigenza yarayumvise yumva yacikanwe yiyemeza gushyiramo igitero 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND