RFL
Kigali

Bamwe babikora bibatunguye! Ibintu 10 bitangaje abantu bakunze gukora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/09/2024 8:33
0


Muri iki gihe abantu basigaye babaho bakora ibintu byinshi cyane ugasanga rero umuntu ntari hamwe cyangwa imyitwarire ye itandukanye n’isanzwe. Hari n'ibintu bitangaje abantu bakunze gukora gusa ntibabitindeho.



Ni ibintu udakunze gukora kenshi kandi wanabikora ntubimenye ko wabikoze. Ibi ni byo iyi nkuru iri bwibandeho ku rutonde rw’ibintu bitangaje abantu bakunze gukora ariko bakabikora nta bushake babigizemo ndetse binatunguranye:

1. Guhamagara amazina menshi mbere y’uko ugera ku ryo washakaga

Si ubwa mbere si n’ubwa nyuma ushobora kuba ugiye guhamagara umuntu ukabanza guhamagara nk’andi abiri.

2. Kujya ahantu wahagera ukibagirwa icyo wari ugiye kuzana

Cya gihe uva muri salon hari ikintu ugiye kuzana waba ukigerayo ukibagirwa ikintu wari ugiye kuzana ugasubirayo ngo urebe ko wagaruka wakibutse.

3. Kuba ugiye kuvuga akantu undi muntu yagutanga kuvuga ukaba urakibagiwe

Hari igihe uba uri kuganira n’abantu ugiye gutanga igitekerezo cyangwa se hari ikintu ugiye kuvuga batinda ho gato cyangwa se umuntu akagutanga kuvuga ukaba urabyibagiwe.

4. Gushaka telefone/ikaramu kandi uyifite mu ntoki

Ibi ni ibisanzwe ku bantu bose, ukajya gushakisha telefone uyifite mu ntoki. Igisekeje kurushaho ni uko iyo uyishakisha wirinda gukoresha akaboko kayifashe.

5. Gukura telefone mu mufuka ugiye kureba igihe bikarangira uyihugiyeho ukanibagirwa igihe

Ikindi kintu gisekeje ni ukuntu ufata telefone ugiye kureba isaha, ukavuga uti “reka ndebe ho akantu gato”, bikaza kurangira wibagiwe isaha n’impamvu wari ugiye kuyireba.

6. Guherekeza umuntu muturanye mukamara mu nzira igihe kiruta icyo yagusuye

Hari igihe umuntu agusura isaha ikagera agataha ukamuherekeza mwagera imbere gato mugahagarara mukongera mukaganira ukabona igihe mumaze mu muhanda kiraruta icyo mwamaze mu rugo.

7. Gushushanya/kwandika ibintu bitabaho uri kuganira n’umuntu

Hari igihe abantu baganira umwe ari kwandika ukagira ngo ni ibintu ari kwandika wareba nyuma ugasanga yashushanyije cyangwa yanditse ibintu nawe atasobanura. Ibi biraba inshuro nyinshi iyo ufite agakaramu n’agakayi.

8. Kwikiriza nta muntu usuhuje

Ku manywa wibereye mu rugo uri kureba nka televiziyo cyangwa hari ibindi uhugiyemo, ukumva umuntu arasuhuje ukaba urikirije, wagera hanze ugasanga nta muntu uhari.

9. Kugera mu modoka ya rusange irimo imyanya ukabura aho wicara

Hari igihe umuntu yinjira mu mudoka ya rusange akamara nk’amasegonda ahitamo umwanya ari bwicaremo, rimwe na rimwe hari n’abimuka yari yicaye.

10. Kubona ikintu ukumva si ubwa mbere ukibonye

Nubwo ntawubivuga ariko bibaho, umuntu akabona igikorwa akabona si ubwa mbere abibonye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND