RFL
Kigali

Mukunzi Yannick yabazwe, asaba gusengerwa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/09/2024 8:34
0


Umukinnyi w'Umunyarwanda ukina mu ikipe ikina shampiyona y'icyikiro cya kabiri muri Sweden ya Sandkvens IF, Mukunzi Yannick, yabazwe bitewe n'ikibazo cy'imvune yagize mu minsi yashize.



Uyu mukinnyi ni we wabyitangarije mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2024 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yanditse ati "Muraho bantu banjye. Nagira ngo mbamenyeshe ko mu kwezi gushize nagize imvune yatumye ntagaragara mu ikipe yanjye mu mikino ishize twakinnye.

Benshi bambajije impamvu ntakina, impamvu ni uko nari ntegereje igisubizo cya nyuma cy’abaganga ariko uyu munsi bambaze kandi byagenze neza. Meze neza kandi Imana ni nziza ibihe byose, ndagukunda Yezu."

Yakomeje yifashisha umurongo wo muri Bibiliya mu Abakorinto ba 2, 5:7 uvuga uti "Tuyoborwa no kwizera, ntabwo ari ibyo tubona." 

Mukunzi Yannick yasoje asaba abantu ko bamusengera. Uyu mukinnyi kuva yagera muri iyi kipe akunze kugira ibibazo by'imvune dore ko hari indi yagize muri 2021 nayo bigasaba ko abagwa.

Mukunzi Yannick yabazwe nyuma yuko mu Cyumweru cyashize ari bwo yari yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe abatizwa mu mazi menshi.


Mukunzi Yannick yabazwe nyuma y'ikibazo cy'imvune yagize mu ivi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND