RFL
Kigali

Hope in Jesus Church mu giterane cy'ububyutse cyatumiwemo umupasiteri wigeze gushakishwa na FBI

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/09/2024 11:42
0


Hope in Jesus Church iyoborwa na Bishop Gakamuye Innocent yateguye igiterane cy'iminsi ibiri cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye barimo Pastor Jeremy & Tara Richardson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Iki giterane "Ignite Rwanda" cyitezweho ibihe bidasanzwe, cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, kikaba kizarangira kuwa 12 Nzeri 2024. Kizabera kuri Hope in Jesus Church ku Gishushu ahateganye na Kigali Junior Academy. Kizaberamo amahugurwa y'abayobozi ndetse buri munsi ku mugoroba habe Ijoro ry'Ububyutse.

Kuwa Kane, hazaba amahugurwa y'abayobozi kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Sita z'amanywa, hanyuma kuva saa Munani kugeza saa Kumi n'imwe z'umugoroba habe igiterane cy'Abagore. Kuva Gatatu no kuwa Kane kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza saa Mbiri z'ijoro, hazaba Ijoro ry'Ububyutse.

Iki giterane "Ignite Rwanda" cyatumiwemo Pastor Jeremy & Tara Richardson bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Pastor David Rutinduka wo mu Rwanda ni umwe mu bazacyitabira. 

Pastor Jeremy & Tara Richardson batumiwe muri iki giterane, bafite Itorero muri Leta ya Oklahoma muri USA. Bombi ni abapasiteri bafite umutima wagutse w'ivugabutumwa. Bakunze gukora ibiterane by'ububyutse muri South America, Nicaragua, Ecuador n'ahandi. 

Aba bakozi b'Imana bafite ubuhamya bukomeye bw'uburyo Imana yababatuye mu isayo ry'ibyaha cyane cyane mu biyobyabwenge. Pastor Jeremy Richardson yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge kuva mu bugimbi bwe - kandi yaravukiye mu muryango ukijijwe nk'uko biri mu buhamya burebure buri ku rubuga King Ministries.

Pastor Tara Richardson yahoze acuruza ibiyobyabwenge aho yashakishijwe cyane n'Urwego rw'Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ndetse aza no gutabwa muri yombi n'uru rwego aranafungwa. Yesu yaje kumwiyereka ubwo yari muri gereza, yakira agakiza gutyo.

Pastor Jeremy & Tara birunduriye muri Yesu Kristo, bakaba babwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bisunze ubuhamya bufatika bw'ibyo Imana yabakoreye ubwo yavavanaga mu irimbukiro, bakavuga gukomera kwayo ndetse bagakoreshwa n'ibitangaza.

Pastor David ati "Bafite umutima wo kubwiriza ubutumwa bwiza benshi bakakira agakiza. Kandi banakora ubucuruzi ndetse bateye imbere cyane". Yavuze ko aba bakozi b'Imana bifuza gusangiza abapasiteri bo mu Rwanda urugendo rwabo rw'agakiza.

Bifuza kandi kubona abantu buzuye Umwuka Wera bagahamya gukora kw'Imana. Hope in Jesus Christ ivuga ko Ijoro ry'Ububyutse riba kuri uyu wa Gatatu ndetse no kuwa Kane, ni amajoro yo kwemerera Mwuka Wera kugenda mu Itorero no gukora ku mitima y'abakristo. 

Pastor David Rutinduka yabwiye inyaRwanda ko nyuma y'ivugabutumwa mu Rwanda, aba bavugabutumwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pastor Jeremy & Tara Richardson bazanakora igiterane cy'iminsi itatu mu Karere ka Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo.


Pastor Jeremy & Tara Richardson bari kubarizwa mu Rwanda


Hope in Jesus Church yinjiye mu giterane gikomeye kiba kuri uyu wa Gatatu no kuwa Kane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND