RFL
Kigali

Icyamamare muri Sinema James Early Jones yitabye Imana ku myaka 93

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/09/2024 10:13
0


Umunyabigwi muri Sinema, Sir. James Early Jones, uri mu birabura ba mbere bakinnye filime zamenyekanywe ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana ku myaka 93 y'amavuko.



Ku bakunzi ba filime bazikunze kuva kera byumwihariko abazirebye ari abana ntibazibagirwa filime ya 'Animation' yitwa 'Lion King', byumwihariko ntibazibagirwa ijwi ry'umwami w'ishyamba akaba intare yitwa Mufasa. Mufasa wakunzwe na benshi akinwa na James Early Jones dore ko ijwi rye ryatumye benshi bamukunda.

Biragoye ko wasanga umuntu ukunda filime atazi 'Coming To America' ifite ibice 3 yatangiye gusohoka mu 1988. Aho yakinnyemo James Early Jones ari Umwami w'igihugu cyitwa Zamunda cyo muri Afurika. Nubwo ibi bitari ukuri ntibyabujije abantu kujya bamwita King of Zamunda kuko yakinnye neza muri iyi filime yahuriyemo n'icyamamare Eddie Murphy.

Kuva mu 1974 James Early Jones yinjiye mu gukina filime aba mu birabura ba mbere bahise bakundwa i Hollywood mu buryo bworoshye, ndetse ni nawe mwirabura wa mbere wakinnye ari umugome (villian) bikamuhesha igihembo cya Emmy's mu 1983 ubwo yakinaga muri filime 'The Return of Jedi'.

Amakuru yababaje benshi y'urupfu rwe yabanje gutangazwa n'umuryango yashinze wa Independent Arstist Group, gusa nyuma yaho umuryango we wasohoye itangazo ryemeza ko James Early Jones yitabye Imana ku mugitondo cyo ku wa Mbere w'iki cyumweru aho yapfiriye mu rugo rwe i Dutchess mu mujyi wa New York.

Mu bihe bitandukanye James yagiye akina muri filime nyinshi aho apfuye yarakinnye kuzigera kuri 56, yahawe ibihembo 84 birimo ibikomeye bya 'Oscars' 3, 'Academy Honorary Awards' 2, 'Primetime Emmy Awards' 4.

Mu 2019 James yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi ba filime 10 b'abirabura bafatwa nk'abaharuriye abandi inzira bahawe izina rya 'Godfathers of Hollywood'. Mu 2021 yahawe icyubahiro cyo kongererwa izina 'Sir', kuva ubwo yahise yitwa  Sir.James Early Jones.

Icyamamare muri Sinema Sir. James Early Jones yitabye Imana ku myaka 93

James ari mu birabura ba mbere bahawe ibihembo bikomeye muri Sinema bya 'Oscars Awards'


Benshi bamwitaga 'King of Zamunda' kubera filime yakinnye yakunzwe cyane yitwa 'Coming To America'

Asize umugore we Cecilia Jones n'umuhungu umwe wabo Flink Early Jones






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND