Umuhanzi akaba n'umunyarwenya, Nick Cannon, umaze imyaka 10 ahanye gatanya n'icyamamarekazi Mariah Carey, yavuze ko ariwe watumye urugo rwabo rusenyuka bitewe n'amafuti ye.
Nick Cannon uri mu byamamare bikomeye i Hollywood, yahoze ari umugabo w'umuhanzikazi Mariah Carey ndetse 'Couple' yabo yahoze ica ibintu mu myaka yashize. Ibyabo byarangiriye mu marira mu 2014 ubwo bahanaga gatanya. Gusa kuva icyo gihe ni kenshi Cannon akunze kuvuga ko yifuza gusubirana n'uyu muhanzikazi.
Kuri ubu Nick Cannon yagarutse ku cyatumye batandukana ndetse anavuga ko abyicuza. Ibi yabigarutseho mu birori bya 'Fox Fall 2024' bitegurwa na televiziyo ya Fox News. Ubwo yabazwaga niba aba akomeje iyo avuze ko ashaka gusubirana na Mariah, yasubije ati: ''Biragoye ko byashoboka ko dusubirana gusa ndabyifuza kuko gutandukana nawe ni ibintu nzahora nicuza''.
Nick Cannon yongeyeho ati: ''Kuko ari njye watumye dutandukana biragoye ko yampa andi mahirwe. Buriya ni ngombwa ko najye nemera ko namukoshereje''.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga icyo yakoze cyatumye batandukana Nick Cannon yanze gutanga igisubizo cyeruye maze agira ati:''Ni amafuti nakoze''.
Mu 2014 ubwo aba bombi batandukanaga, byaje kumenyekana ko mu byo bashwaniye harimo kuba Cannon yaraciye inyuma Mariah Carey agatera inda undi mugore.
Nick Cannon yahishuye ko ariwe nyirabayazana w'itandukana rye na Mariah Carey
Bakiri kumwe, Nick yaciye inyuma Mariah maze atera inda undi mugore, bivugwa ko aribyo byatumye bahana gatanya
Mariah Carey na Nick Cannon batandukanye bamaze kubyarana abana babiri
TANGA IGITECYEREZO