Nyuma y'uko umuhanzikazi w'icyamamare, Selena Gomez yinjiye ku rutonde rw'abaherwe batunze arenga Miliyari y'Amadolari aho amaze kuzuza umutungo miliyari $1.3, yavuze ko atari ibintu yari afite mu mipangu ndetse agaragaza uburyo ubuzima bwe bugiye guhinduka.
Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ubimazemo igihe, Selena Gomez, ari mu byishimo nyuma yaho umutungo we wiyongereye ukagera kuri Miliyari 1.3 z'Amadolari. Ibi byatumye yinjira ku rutonde rw'ibyamamare bikize cyane ku Isi aho yisanze ari kumwe na Jay Z, Rihanna, Taylor Swift n'abandi batunze agatubutse.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Vogue Magazine, yavuze uko yabyakiriye. Ati: ''Ni amakuru ntari niteze kumva muri iki cyumweru, gusa kuva mu 2023 ubucuruzi bwa kompanyi yanjye bwagendaga neza cyane ku buryo nabonaga ko ndikwinjiza amafaranga menshi ariko ntabwo nari niteze ko nzuzuza Miliyari'.
Uyu muhanzikazi w'imyaka 32 yakomeje ati: ''Murabizi ninjiye muri sinema n'umuziki ndi umwana muto. Ku myaka 13 ikintu nifuzaga kugera kwari ukuba umukinnyi wa filime ukomeye, numvaga nshaka kugera ku rwego rwo hejuru. Sinigeze numvako ikinyinjije muri ibi ari ugushaka amafaranga menshi ahubwo nifuzaga ko nkoresha impano yanjye''.
Selena Gomez yongeyeho ati: ''Ntangira ubucuruzi ntabwo numvaga ko buzanyungukira bigeze aha, nabikoze kugira ngo ngire ikindi kintu ngira nkora kidafite aho gihuriye n'umuziki cyangwa sinema.
Rero kuba nujuje miliyari bigiye guhindura byinshi.Ubu nshobora kuba nakora n'indi mishinga ntabanje kwaka inkunga, nshobora gukora umushinga wa filime nshaka mu mafaranga yanjye nkishyura ibyamamare nshaka ko biyigaragaramo mu buryo bworoshye''.
Uyu muhanzikazi yujuje aya mafaranga abikesha kompanyi ye 'Rare Beauty' icuruza ibirungo by'ubwiza by'abagore. Yatangiye umwaka wa 2023 afite Miliyoni 870 z'Amadolari, kuri ubu amaze kugira Miliyari 1.3 z'Amadolari.
Selena Gomez yavuze ko byamutunguye kubona umutungo we wiyongera ukagera kuri Miliyari 1.3 z'Amadolari
Yavuze ko aya mafaranga aramufasha mu gukomeza ibikorwa bitandukanye n'imishinga y'ubucuruzi
TANGA IGITECYEREZO