Kigali

Uwaherukaga kugirwa umutoza wa REG WBBC yatandukanye nayo nyuma y'iminsi 3

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/09/2024 8:11
0


Umwongereza ,Krumesh Patel waherukaga kugirwa umutoza w'ikipe ya REG Women Basketball Club yatandukanye nayo nyuma y'iminsi 3.



Uyu mutoza niwe wabyitangarije abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara umunsi umwe.

Krumesh Patel yanditse ati " Ndashimira buri wese ku bw'inkunga ye idasanzwe muri iki gihe nari mu rugendo rushya rwo gutoza muri Afurika. Rimwe na rimwe, ukuri kw'ibintu kuba gutandukanye kandi nyuma yo kubitekerezaho neza, nasanze aya mahirwe atari meza kuri njye muri iki gihe. Kubera ibibazo by'ubuzima nahisemo kuva mu ikipe.

Ndimo gushyira imbere ubuzima bwanjye bwo mu mutwe n'imibereho yanjye ndetse ngiye gusubira mu Bwongereza. Ndashima ku bw'amasomo nize n'uburambe nabonye ndetse ndareba imbere ku mahirwe azaza".

Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo byari bymenyekanye ko ikipe ya REG Women Basketball Club yaguze uyu mutoza w'imyaka 34 wari wungirije muri London Lions yegukanye Igikombe cy’i Burayi (Eurocup) itsinze Beşiktaş yo muri Turkiya ku mukino wa nyuma.

Krumesh Patel ni umwe mu batoza bakomeye muri Grande-Bretagne kuko yatoje amakipe y’abato yaho nk’abatarengeje imyaka 18, 20 ndetse n’iy’abakina ari batatu batarengeje imyaka 23.

Ikipe ya REG WBBC itandukanye nawe mu gihe yitegura gukina na Kepler WBC mu mikino ya Kamarampaka iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2024.


Krumesh Patel watandukanye na REG WBBC nyuma y'iminsi 3 agizwe umutoza wayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND