Kigali

Miliyari zirenga 50 $ u Bushinwa bwemereye Afurika zizakoreshwa iki?

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/09/2024 13:24
0


Perezida w’u Bushinwa, Xi JinPing, yatangaje ko igihugu cye cyemereye ibihugu by’Afurika impano zirimo amafaranga arenga miliyari 50 z’amadolari azifashishwa mu guhanga imirimo igera kuri miliyoni ndetse no kwagura ibikorwa remezo.



Perezida Xi yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki 5 Nzeri ubwo Abakuru b’Ibihugu by’Afurika bari mu biganiro bifungura ku mugaragaro Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC).

Mu ijambo rye, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ubwo yatangizaga inama ya FOCAC yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana bya hafi n’ibyo muri Afurika.

Yagize ati: “U Bushinwa bwiteguye gukomeza kwagura imikoranire n’ibihugu byo muri Afurika mu nganda, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ishoramari.”

U Bushinwa bwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, buzaha ibihugu bya Afurika miliyari zisaga 51 $ arimo inkunga ndetse n’inguzanyo.

Kimwe cya kabiri cy’ayo mafaranga azaba ari inguzanyo, Miliyari 11 zize ari ubufasha, mu gihe izindi 20 zizaza kwagura ishoramari ry’Ubushinwa muri Afurika.

Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa iri kuba ku nshuro ya cyenda, yakozwe hishimirwa umubano w’imyaka 70 umaze gushinga imizi hagati y’impande zombi.

Ikigo Griffith Asia Institute gikora Ubushakashatsi kuri Politiki y’Ubukungu n’Ishoramari giherutse gusohora raporo igaragaza ko ishoramari ry’u Bushinwa muri Afurika ryazamutse ku gipimo cya 114% nyuma ya Covid-19.

Muri iyi minsi abayobozi benshi bo muri Afurika baguye umubano wa Politiki n’u Bushinwa mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.


U Bushinwa bwemereye Afurika miliyari zisaga 51 z'amadolari zizifashishwa mu iterambere ry'uyu mugabane 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND