Umusore witwa Olivier w’imyaka 23 mu karere ka Nyanza, yafashwe akekwaho gukubita akanakomeretsa mu mutwe uwitwa Pierre w’imyaka 21 bikekwa ko bapfuye indaya itaramenyekana imyirondoro.
Mu karere ka Nyanza,
Intara y’Amajyepfo, umusore w’imyaka 23 biravugwa ko yadukiriye mugenzi we
akamudiha amuziza Indaya (Umukobwa wicuruza) mu mpera z’icyumweru gishize.
Nk’uko tubikesha Umuseke,
uyu wakubiswe yahise ajyanwa kwa muganga yitabwaho naho ucyekwaho gukora urwo
rugomo ahita ajyanwa kuri sitasiyo ya Police ya Busasamana.
Kugeza magingo aya, nta
kintu ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza cyangwa se Umurenge bari batangaza.
Ntabwo inkuru z'abarwanira aba bakobwa bigurisha zari zikunze kuvugwa cyane nk'uko aba bakobwa (Indaya) bari bakunze kuvugwaho kurwana bapfa abakiriya.
TANGA IGITECYEREZO