Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mimi Martine yatangaje ko yabashije gukorana indirimbo "Thank you Jesus" na mugenzi we Emmy Vox biturutse ku biganiro yagiranye nawe n'umuhate washyizweho n'umugabo we kugira ngo babashe gukorana.
Uyu mugore atangaje ibi
mu gihe iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18
Kanama 2024. Ni nyuma y'iminsi yari ishize araritse abakunzi be isohoka
ry'indirimbo ye nshya.
Amaze igihe yinjiye mu
muziki, kandi yagaragaje ko arangamiye gushyira itafari rye kuri 'Gospel' uko
byagenda kose. Yinjiriye mu ndirimbo yise 'Urakwiriye', akomereza muri
'Milele', 'Calvary', 'Iracyavuga' yakoranye na Aline Gahongayire ndetse na
'Waramfashe'.
Mu kiganiro na
Inyarwanda, Mimi Martine yavuze ko gukorana na Emmy Vox byaturutse ku kuba "narashakaga
gukora indirimbo yagera ku bantu benshi kandi numvise mu bahanzi benshi natekerezaga
kuba nakorana nabo Emmy Vox nawe yari arimo kuko ari mu bahanzi nkunda
baririmba indirimbo zihimbaza Imana."
Yavuze ko ibiganiro
yagiranye na Emmy Vox yanabifashijwemo n'umugabo we. Ati "Twaramwegereye njyewe
n'umugabo wanjye atatugoye yahise atwemerera ku buryo mbese tukimusaba niba yakwemera
tugakorana indirimbo, yahise abyakira neza. Ntakutugora na gato, ku buryo natwe
twahise tuvuga ngo uyu muntu ni umukozi w'Imana."
Mimi Martine yavuze ko
ashingiye ku mikoranire ye na Emmy Vox yabonye ko ari umuhanzi ukizamuka kandi
ugaragaza gushyigikirana na bagenzi be. Avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo yisunze
ubutumwa buboneka muri Zaburi 23 hagira ati "Uwiteka ni we mwungeri wanjye
sinzakena.”
Muri iyi ndirimbo bibutsa abantu kutiheba, kuko 'uwiteka ariwe mwungeri wacu'. Martine ati "Ibibazo byose uhura nabyo ntikwiye kwibagirwa ko ufite umwugeri uhora ugukingira. Ibyo wacamo byose ntabwo ugomba kwibagirwa y'uko umwungeri wawe ahari."
Yavuze ko asohoye iyi
ndirimbo mu gihe ari gukora kuri Album ye ya mbere, kandi ari gukoranaho
n'abahanzi batandukanye ndetse na ba Producer batandukanye.
Iyi ndirimbo ‘Thank you
Jesu’s yakozwe mu buryo bw’amashusho (Video) na Cyusa, ni mu gihe amajwi
yafashwe anononsorwa na Prince Kiiiz muri Hybrid Studio.
Amashusho y'iyi ndirimbo
agaragaramo umusore witwa Young Legend, umubyinnyi uri mu bagezweho muri iki
gihe. Ni umwe mu babyinnyi babyiniye umuraperi Sherrie Silver ubwo yakoreraga
igitaramo gikomeye cye cya mbere mu Rwanda cyabereye muri BK Arena mu 2023.
Uyu musore ari mu
basanzwe babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation washinzwe n'umubyinnyi
Sherrie Silver.
Mimi Martine yatangaje ko
yabashije gukorana indirimbo na Emmy Vox bigizwemo uruhare n’umugore we
Emmy Vox ari mu baramyi
bigaragaje cyane kuva mu myaka itatu, kandi washyize imbaraga mu gukorana
indirimbo na bagenzi be
Mimi Martine yavuze ko
ari gutegura Album ye ya mbere yakoranyeho n’abandi bahanzi
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘THANK YOU JESUS’ YA MIMI MARTINE NA EMMY VOX
TANGA IGITECYEREZO