QD umuhanzi ukomeje gutera imbere uheruka no gukorana indirimbo na Social Mula yitwa ‘Mesaje’ yongeye kugaruka kuri ‘Teta’ yatumye yamamara byumwihariko igice yaririmbyemo Dore Imbogo.
Ku wa 02 Mutarama 2024 ni bwo urugendo rwa QD rwatangiye mu muziki nyarwanda, iyo tariki ikaba ariyo yashyiriye hanze ‘Teta’ indirimbo
yamufunguriye amarembo.
Amarembo yakomeje gufunguka kuri uyu musore ku wa 22
Nyakanga 2024 yongeye gushyira hanze indirimbo yise ‘Mesaje’ yakoranye na
Social Mula nayo yakiriwe neza.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, yagarutse
byihariye ku bihe bitoroshye yanyujijwemo n’urupfu rwa Dore Imbogo
yaririmbyeho.
Ati”Twarahuraga kuko umujyanama wanjye akoresha ibiganiro
yazaga no mu rugo tukanavugana ahubwo ikintu cyantunguye nagiye kuri Tik Tok
nsanga ahubwo bari kunyiha.”
Yongeraho ati”Ngo aba bana baririmba umuntu ni biki ni
biki, kuri Tik Tok ziriho ari nyinshi gusa nyine byarambabaje ibaze ko nageze
aho nkicuza nyine impamvu namuririmbye mu ndirimbo yanjye.”
Agaruka ku cyamuteraga kwicuza, ati”Nkavuga ngo ni ukubera
iki naririmbye ngo Dore Imbogo araza akakwicaza, nyine byarambangamiye kumva ko
yitabye Imana.”
Akomeza avuga ku kintu Dore Imbogo yajyaga avuga ku kuba
QD yaramuririmbye, ati”Dore Imbogo we nta gitima kibi yigiriraga ni kwa
kundi nyine.”
Yongeraho ati”Abantu baramubwiraga ngo ko bavuze ko nta mpano ufite akisekera, nyine ngo watekereje ku ndirimba gute, ni ibyo yabaga ambaza.”
KANDA HANO UREBE 'MESAJE' QD YAKORANYE NA SOCIAL MULA
QD yavuze ku buryo yakiriyemo igera kure ry'indirimbo 'Teta' n'uburyo yashenguwe n'urupfu rwa Dore Imbogo
Urupfu rwa Dore Imbogo rwababaje benshi
TANGA IGITECYEREZO