Iradukunda Albert [Albert Mutsinzi] wagiye agaragara mu bikorwa bitandukanye bikomeye nka Rwanda Day n’ibitaramo byagutse by’abahanzi barimo Meddy, Bruce Melodie na The Ben acuranga piano, yatangiye urugendo rwo gufasha abifuza kumenya umuziki ku buntu.
Albert agaruka ku gitekerezo afite cyo gufasha ababyifuza
kumenya umuziki ku buntu, yagize ati: ”Byatangiye nigisha abanyeshuri umuziki mbasanga mu rugo,
mbona bifasha benshi mpitamo kubyagura.”
Yitsa ku ntego nyamukuru yihaye agira ati: ”Gufasha
abanyarwanda babyifuza kugira ibyishimo bivuye mu muziki bakunda ndetse kandi
bashobora no kugira ubushobozi bwo kuwikorera.”
Mu busanzwe Albert akunda umuziki wose umeze neza,
ni ukuvuga ucuranze neza kandi ufite n’amagambo meza, akishimira biruseho uwo
kuramya no guhimbaza Imana.
Yagize uruhare rukomeye mu bitaramo byagutse
binyuze mu buhanga n’ubumenyi afite agashimwa na benshi.
Abo agiye gufasha kumenya umuziki binyuze muri gahunda yise ‘Let It Shine’, bakomeje kwiyandikisha. Avuga ko azafasha abagera kuri 40. Amajonjora azaba hagati ya 26 Kanama 2024 na 30 Kanama 2024.
Incamake y’ibikorwa bikomeye yagiye yitabazwamo
Yacuranze kandi mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe muri 2016
ndetse yari mu bayoboye abahanzi bo ku Nyundo baririmbyemo bose.
Yakoranye na The Ben muri 2018 ubwo uyu muhanzi yaririmbaga muri Mo Ibrahim Foundation. Yacurangiye abahanzi mpuzamahanga nka Skyler Jet na Joey Black.
Amaze gushinga imizi mu kwigisha ababyifuza
umuziki abasanga mu rugo, ibintu yatangiye mu mwaka wa 2018.
Mu bihe bitandukanye yagiye akorana n’insengero mu bijyanye
n’umuziki ndetse ni we watangije itsinda ryitwa ‘The 4 Brothers’ ry’abavandimwe
bavukana yitoreje.
Binyuze muri Ingoma Art, asanzwe yigisha umuziki ndetse
ibikorwa bye byashimwe na NESA yigeze gukorana na we mu kurebera hamwe icyateza imbere ubuhanzi, akaba ari ibikorwa byabereye i Musanze hagati ya 2022
na 2023.
TANGA IGITECYEREZO