Kigali

Yakoranye n'abarimo The Ben, Bruce Melodie na Kitoko: Ibigwi bya Sheebah Karungi utegerejwe i Kigali

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/08/2024 8:11
0


Sheebah Karungi umaze imyaka igera muri 20 mu ruganda rw’imyidagaduro nk’umubyinnyi n’umunyamuziki, ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abahanzi n’abavanzi b’umuziki bagezweho.



Mu bihe bitandukanye Sheebah Karungi yagiye atumirwa i Kigali, agatanga ibyishimo bisendereye agakoresha imbaraga z’umurengera. Byatumye benshi barushaho kwishimira ibyo akora yaba kubyina cyangwa kuririmba.

Kuri uyu wa 17 Kanama 2024 ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Camp Kigali.

Sheebah Karungi yavutse ku wa 11 Ugushyingo 1989, avukira mu gace Kawempe, Kampala muri Uganda. Nyuma yo gusoreza amashuri yisumbuye muri Kawempe Muslim, yaje kuva mu ishuri ageze mu wa Kabiri w'ayisumbuye.

Ku myaka 15 yatangiye kubyinira amafaranga aho yabarizwaga mu itsinda ryitwa Stingers, yaje kurivamo mu 2006 akomereza mu muziki, bidatinze ahita atangira gukora indirimbo.

Gutangira gutigisa imizindalo ya benshi mu KarereMu mwaka wa 2010 ni bwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Kunyenyenza’ yatunganijwe na Washington. Yakomeje gushyira hanze n’izindi zishimiwe cyane ari ko izina rye rikomeza kuzamuka.

Muri izo ndirimbo harimo nka "Bulikyenkola" yakoranye na KS Alpha na Prince Fahim, "Baliwa" yakoranye Coco Finger.

Bidatinze yakoze indirimbo y’amateka yitwa "Automatic" yanditswe na Sizzaman maze imwubakira izina byo ku rwego rwo hejuru.

Mu 2014 yashyize hanze EP ya mbere yariho indirimbo 5 zirimo "Ice Cream" na "Jordan". Iyi EP yaramufashije, atangira guhatanira no kwegukana ibihembo.

Uwo mwaka yahawe igihembo cya Best Female Artist ndetse na 2015 aba ari we ucyegukuna mu bihembo bya HiPipo Music Awards.

Bidatinze yashyize hanze "Nkwatako", ahita atangira gukora ibitaramo bikomeye nka "Nkwatako Concert mu 2016" na "Omwoyo Concert mu 2018".

Umutungo n’ishoramari ryihariye rya Sheebah KarungiUmutungo wa Sheebah Karungi ubarirwa muri Miliyari 2Frw. Mu myaka ishize uyu muhanzikazi yubatse inyubako y’agatangaza ahitwa Munyonyo hafi y’ikiyaga cya Victoria muri Kampala. Ni inyubako yamutwaye akayabo.

Sheebah kandi yamenye kubyaza umusaruro izina rye yinjira mu bucuruzi buri mu byiciro bitandukanye nka The Red Bar, Red Events n’izindi zirimo n'iz’ubwiza.

Ni umuhanzikazi wahisemo kugira ubuzima bwe bwite ibanga, gusa muri iyi minsi ari kugaragara asa n'ukuriwe, bamwe bakemeza ko yaba agiye kwibaruka cyangwa yaramaze kunguka umwana ku myaka 34 ishyira 35.

Imikoranire n’abandi bahanzi barimo n’abanyarwanda yagiye itanga umusaruroSheebah Karungi afite amateka meza mu gukorana n’abahanzi bandi kandi ibyo bakoze bigatanga umusaruro. Uhereye ku bo mu Rwanda, hari indirimbo "Am In Love" yakoranye na Kitoko, irakundwa cyane.

Haraza "Embeera Zo" yakoranyee na Bruce Melodie kimwe na "Binkolera" yakoranye na The Ben. Mu bandi banyamuziki bakoranye hari Ykee Benda bakoranye "Farmer", indirimbo banaje gusubiranamo, zose zigatanga umusaruro.

Hari indirimbo "Replace Me" yakoranye na Grenade na John Blaq. Mu ndirimbo Sheebah yakoranye n’abandi harimo kandi "Weekend" yakoranye na Run Town.

Igitaramo ategerejwemo i Kigali

Igitaramo Sheebah Karungi ategerejwemo i Kigali, cyitwa ‘The Keza Camp Out Experience’ kikaba ari ubwa mbere kigiye kuba ariko nk'uko abagitegura babitangaje, kizakomeza kujya gitegurwa mu bihe bitandukanye.

Uyu muhanzikazi ntabwo azaza ari wenyine kuko azafatanya n’abahanzi nyarwanda bagezweho ari bo Bwiza na Bushali mu gihe kandi umuziki uzaba uvangwa na DJ Phil Peter na DJ Crush.

Iki gitaramo kizayoborwa n’abashyushyarugamba babihuza n’indi mirimo itandukanye ari bo Anitha Pendo na Tino.

REBA 'AM IN LOVE' YAHURIYEMO NA KITOKO


REBA 'BINKOLERA' YAHURIYEMO NA THE BEN


REBA 'EMBEERA ZO' YAHURIYEMO NA BRUCE MELODIE



 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND