Miss Jojo wakunzwe cyane mu muziki nyarwanda wo mu myaka yashize, yasobanuye uko afata ahahise he, asobanura ko muri rusange atigeze akunda ubusitari na gato ahubwo yakoze icyo yashakaga gukora muri icyo gihe ari cyo gutambutsa ubutumwa runaka.
Niba umaze igihe
ukurikiranira hafi umuziki nyarwanda, uko bias kose wumvise indirimbo nka
'Mbwira Yego', 'Beretirida', 'Tukabyine' yakoranye na Rafiki, 'Siwezi'
yakoranye na DNG wo muri Kenya n'izindi zakunzwe ndetse zifatwa
nk'izaranze impinduka z'umuziki Nyarwanda zakozwe n’umuhanzikazi Miss Jojo
umaze igihe ahinduye umuhamagaro.
Mu kiganiro yagiranye na
RBA, Uwineza Iman Josiane wamamaye nka Miss Jojo yavuze ko ahahise he
yahakoresheje neza mu mpano Imana yamuhaye, kuko yabashije gutambutsa ubutumwa
bwagiriye akamaro sosiyete nyarwanda.
Miss Jojo umaze
imyaka isaga 10 ahagaritse umuziki yavuze ko ibihe yanyuzemo akiwurimo
abyishimira, aho yagize ati: “Ahahise hanjye ndahishimira. Numva narakoze icyo
nashakaga, njye ntangira kuririmba sinari umuntu ukunda kwamamara. Nashakaga
gutanga ubutumwa.''
Yavuze ko yishimira ko
uyu munsi ari umubyeyi ushobora kwita ku muryango we, ndetse agakora n'akandi
kazi gashobora kugirira rubanda nyamwinshi akamaro, avuga ko ahahise he
hamwigishije byinshi.
Ati: "Igihe
cyarageze numva ubutumwa nagombaga gutanga narabutanze, numva hari urundi rwego
rwisumbuye nshaka kubaho. Narakuze, ndi umubyeyi, mfite akandi kazi nkora.''
Miss Jojo yavuze ko kuba
ataragarutse mu muziki nyuma y'uko awuhagaritse bikababaza benshi biganjemo
abakunze cyane ibihangano bye, byose byatewe n'amahitamo yakoze kandi yumva ko
ari yo akwiye ku buzima bwe.
Afatiye ku buzima bwa
gisitari yanyuzemo, Miss Jojo yavuze ko umwana w'umukobwa uri mu isi y'imyidagaduro
muri iyi minsi atorohewe bitewe n'uko usanga asabwa kugira amahitamo akomeye
ndetse rimwe na rimwe bikanamusaba kurekura indagagaciro ze.
Kuri ubu, Miss Jojo Miss
Jojo yerekeje amaso ku gufasha abakobwa binyuze mu muryango utegamiye kuri Leta
yatangije yise ‘Igikari’.
Akomoza kuri uyu
muhamagaro yagize ati: “Umwana w’umukobwa akeneye umuntu umuganiriza mu rurimi
yumva. Abato bafite amakuru y’ubwoko bwose. Akazi kacu ni ukubafasha gutoranya
ameza mu yo bafite.''
Miss Jojo yagaragaje ko
mu nshuro ebyiri "Igikari" kimaze kuba, babona gitanga umusaruro.
Ati: "Ubushize twamaranye iminsi 14, nyuma twabahaye igenzura tureba ibyo
batahanye. Twaganiriye n’ababyeyi tubabaza niba barabonye impinduka n’icyo
babona twanoza.'
Yagarutse ku rwibutso
afite ku bikorwa byo Kwamamaza Umukuru w'Igihugu mu bihe byatambutse, avuga ko
yari afite umufana mukuru ari we Madamu Jeanette Kagame afata 'nk'umuntu
werekanye ko akunda umuziki.'
Ati: "Ni umuntu
wanyeretse ko yakunze umuziki naririmbye, ni n'umuntu twaganiriye anjyira
inama. Nagize amahirwe yo kuganira nawe, ni we muntu wa mbere wadutoje
gutinyuka stage. Ni umuntu bigaragara ko umuziki yawumvaga cyane, n'ubu kandi
aracyawumva."
Miss Jojo yashimiye Jeanette Kagame watanze inkunga yo gushyigikira abahanzi kuva kera, amushimira ko n'ubu agikomeje kuba hafi abana b'abakobwa, avuga ko umunsi umwe Imana nibishaka azamutumira mu bikorwa bye na byo byibanda cyane ku buzima bw'abakobwa.
Miss Jojo yavutse mu 1983, amenyekana mu Rwanda ubwo yatangiraga gukora umuziki mu 2006, gusa aza kuwuhagarika mu 2012 atangaza ko agiye mu bindi. Ubu ni umubyeyi ufite umwana n’umugabo bashakanye mu 2017. Ni umwe mu bahanzikazi bazahora mu mitima ya benshi, kubera ibihangano biryoheye amatwi yatanze, mu gihe hari abatekerezaga ko gukora umuziki ku gitsina gore bidashoboka.
Miss Jojo yasobanuye uko afata ahahise he ndetse n'icyo hamusigiye
TANGA IGITECYEREZO