Kigali

Ibizazane, impanuka: Alyn Sano ageze kure icyegereranyo ku byo yanyuzemo muri muzika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/08/2024 14:30
0


Umuhanzikazi Alyn Sano yatangaje ko ageze kure icyegereranyo ku byo amaze kunyuramo muri muzika birimo n’uburyo amashusho y’indirimbo ‘Say Less’ yakoranye na Fik Fameica na Sat-B wo muri Burundi yafashwe hashize amasaha make arokotse impanuka, kandi hari amwe yabanje kubura.



Ni imwe mu ndirimbo ze z'uyu mukobwa zakunzwe mu buryo bukomeye. Kandi zatumye agaragaza ko ashaka kwagura urugendo rw'umuziki we, agakorana cyane cyane n'abahanzi bo mu bindi bihugu.

Nawe avuga ko kuyigeraho 'byasabye imbaraga zanjye' ariko kandi yafashijwe n'abantu benshi barimo nka Dj Pius n'abandi bamufashije kugirango ahuze n'aba bahanzi, ndetse binamworohera mu bijyanye no gufata amashusho no guhura na Sasha Vybz wafashe aya mashusho.

Ati "Ntabwo byari byoroshye guhuza abahanzi banini mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba yaba ari Fik Fameica, yaba ari Sat-B. Ntabwo iyi 'Project' yari yoroshye kuyikoraho, ni nayo mpamvu isobanuye ikintu kinini cyanjye kuri njye, kuko byaragoye kuyibereka igeze hanze namwe murayikunda."

Uyu muhanzikazi yavuze ko atajya yibagirwa ko ubwo bafataga amashusho y'iyi ndirimbo, Sat-B yari mu Burundi afata amashusho arayaboherereza, ariko baza kuyabura.

Ati "Ibya Sat-B byabanje kubura cyane. Biba ngombwa ko bashyira 'Hard Disk' kuri 'Bus' i Birundi. Yavuye i Burundi ijya muri Uganda, kuko niho indirimbo yarimo ikorerwa. Sinibuka neza niba yaravuye i Burundi iza i Kigali ihita ijya Kampala, kuko internet ntabwo yari kumworohereza kuyohereza."

Alyn Sano yavuze ko amashusho y'iriya ndirimbo yagiye hanze mu gihe hari hashize amezi atatu afashwe. Ariko kandi avuga ko bayafashe umutima we uremerewe bitewe nuko hari hashize amasaha make arokotse 'Accident' ari kumwe n'inshuti ye bari bajyanye.

Avuga ko ibi aribyo byatumye mu bice byinshi by'aya mashusho, uyu mukobwa agaragaye yambaye 'Lunette' kubera ko amaso yari yatukuye nyuma yo gusuka amarira mu bihe bitandukanye.

Ati "Nari nambaye 'Lunette' kubera ko hari aho amaso yabaga yatukuye cyane ubona muri 'Camera' bibeshye cyane, duhitamo gukuramo ayo mashusho.”

Alyn Sano avuga ko amaze iminsi ari gutekereza gukora filime mbarankuru ku buzima bwe, kandi izagaragaramo ibyo abantu batamenye birimo n’uburyo ikorwa ry’amashusho y’indirimbo ye na Fik Fameica na Sat-B ryagenze.

Hazagararamo kandi uburyo yafashe amashusho y’indirimbo ye yise ‘Radio’, aho ku munsi wa mbere bitakunze kubera ko uwagomba kuzana imyenda yatinze, hanyuma Alyn Sano asuka amarira bituma ‘Make up’ yari yashyizweho yangirika.

Ati "Kuri uriya munsi nahise ndira, kubera ko nari maze iminsi mike mvuye gufata amashusho ya 'Say Less' noneho turi gufata amashusho ya 'Radio' mbyibutse mpita ndira. Ndize 'Make Up' ziba zirangiritse, ubwo tuba turetse gufata amashusho, twongera hashize ibyumweru bibiri nyine naratuje."

Akomeza ati "Hari ibintu byinshi nyine bigenda biba tuzagenda tubishyira nko muri filime mbarankuru. Ubuzima bwose ntabwo buba bworoshye, noneho nk'iyo ndi kuri 'Stage' abantu turi kuririmbamo bya bindi byose mpita mbyibagirwa, rero ugasanga ntabwo ibyanjye biteye impuhwe niko ubuzima buteye, uyu munsi biba biri hasi, ejo biri hejuru."

Alyn Sano avuga ko imyaka 7 ishize ari mu muziki, yagize abantu bagiye bamwegera bifuza gukorana nawe, ariko kenshi agasanga badahuje intego. Ibi nibyo byagiye bituma ashyira imbaraga cyane mu kwikorana no kureba abandi bamufasha.

Ati “Nagiye nshaka abo duhuje inzozi zimwe n’imitekerereze. Ariko aka kanya ntabwo navuga ngo mfite abashoramari dukorana, ariko mfite inshuti n’abavandimwe duhuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko akomwa mu nkokora no kuba adafite ubushobozi buhagije muri muzika, kuko aramutse abonye amafaranga ‘umuziki wahita uhinduka nk’ubukerarugendo’. Ati "Umuziki waba uri mu maboko meza ndamutse mbonye amafaranga.” 

Alyn Sano yatangaje ko ari gukora filime mbarankuru ku buzima bwe (Documentaire) izagaragaza bimwe mu byo amaze kunyuramo mu muziki


Alyn Sano yatangaje ko yaruhijwe n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Say Less’ kuko amashusho ya Sat-B yabanje kubura


Alyn Sano yatangaje ko yagize abantu bagiye bamwegera bashaka gukorana nawe, ariko agakomwa mu nkokora n’uko badahuje inzozi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SAY LESS' YA ALYN SANO

">

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZIKAZI ALYN SANO

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HEAD' YA  ALYN SANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND