Umunya-Mali w'umuhanzi Seydou Cissé [SenSey'] ari kubarizwa mu Mujyi wa Kigali mu rugendo yahakoreye ku nshuro ye ya mbere, kandi yatangaje ko yazanye n'umukunzi we nubwo bataziye mu indege imwe.
Uyu
musore wamamaye mu ndirimbo zirimo nka “Tombé pour elle” yageze ku kibuga
cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu
tariki 2 Kanama 2024.
Ni
urugendo yakoze yitegura gutaramira abakunzi be mu gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu
tariki 3 Kanama 2024, kizabera kuri Mundi Center.
Ni ubwa
mbere ageze i Kigali. Nubwo yavukiye muri Mali ariko abarizwa mu Bufaransa,
ari naho abantu benshi bamenyeye impano ye. Mu kiganiro yahaye Kiss Fm
yumvikanishije ko yakozwe mu mutima no kugenderera u Rwanda.
Yavuze
ko nta muhanzi wo mu Rwanda azi uretse Andy Bumuntu bahuye nawe akamwibwira. Sensy'
yavuze ko nyuma y'igitaramo afite indi minsi yo gutemberera mu Rwanda.
Yumvikanishije ko injyana ya Afrobeat iri gukundwa cyane mu gihugu cy'u Bufaransa, ariko 'amapiano' si cyane.
Sensy' yavuze ko aje i Kigali aherekejwe n'umukunzi we.Baje mu ndege zitandukanye, kuko uyu mukobwa yageze mu Rwanda ahagana Saa Tatu zo kuri uyu wa Gatanu, ni mu gihe umusore yageze i Kigali ahagana Saa Moya z'igitondo.
Izina
rye ryahanzwe cyane ijisho nyuma y’uko asohoye indirimbo yise "Sans elle”
ndetse na "Avec moi".
Yamenyekanye
kandi binyuze mu ndirimbo zirimo nka "Dans ta tete," "Honey
Damoiseau," "Je te ferai du mal," "Michelle Obama,"
"Je t'aime," "Oublier," "Peur d'aimer,"
"Ambigue” n’izindi.
Uyu
musore yigeze kuvuga ko gushyira imbaraga mu bihangano bye byubakiye ku rurimi
rw’Igifaransa no kwigaragaza cyane mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika
‘byatumye izina ryanjye rikomera’.
Muri iki
gihe, anavuga ko yashyize imbere gushyira ibihangano ku mbuga zitandukanye
zicururizwaho umuziki.
Uyu
musore yagiye anagira uruhare mu kwandika indirimbo z’abandi bahanzi. Mu 2022,
yasohoye Album yise ‘Perle Noire’ yumvikanaho umudiho wa kinyafurika ndetse n’umuziki
ugezweho muri iki gihe.
Mu 2023,
ntiyicishije irungu abakunzi be, kuko yasohoye indirimbo zakunzwe nka
"Honey Damoiseau" ndetse na "Besoin de ca”.
Mu
rugendo rwe rw’umuziki yakoranye indirimbo n’abarimo "Honey
Damoiseau" yakoranye na Joe Dwet File, "J'avoue, j'avoue"
yahuriyemo na Hiro, "Je suis dans ca" yakoranye na Youka, Lybro,
Dieson Samba, "Elle danse sexy" yakoranye na SisiK, "Aventure
(feat. SenSey')" yakoranye na Minissia n’izindi.
SenSey’
yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2024
SenSey’
yavuze ko nta muhanzi n’umwe wo mu Rwanda, uretse Andy Bumuntu bahuye
SenSey’ yavuze ko umukunzi we yamuherekeje i Kigali nubwo baje mu ndege zitandukanye
TANGA IGITECYEREZO