RFL
Kigali

Fulham irifuza intwaro ya Manchester United

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/08/2024 12:07
0


Fulham ikomeje kugaragaza ubushake bwo gusinyisha umunya Scotland Scott McTominay ukina mu kibuga hagati muri Manchester United.



Fulham yatanze ubusabe bwa kabiri muri Manchester United, igaragaza ko yifuza Scott McTominay ukina mu kibuga hagati. Kugeza ubu, Miliyoni 20£ ni zo iyi kipe ibarizwa mu gace ka Fulham igezeho ishaka uyu Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Scotland.

Nubwo Fulham igeze kuri miliyoni 20£ yifuza Scott McTominay, nta cyizere ko Manchester United izemera aya mafaranga, cyane ko mu mpeshyi yashize, na West Ham United yari yatanze Miliyoni 20, bikarangira Manchester United iyateye utwatsi.

Ubwo Manchester United yari iri kwitegura kujya gukinira Pre Season muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutoza Eric Ten Hag yagarutse kuri Scott McTominay, avuga ko ari iby'agaciro kumugira muri Manchester United, gusa ntabwo yatangaje niba bazamugumana.

Kugeza ubu Manchester United iri kugenda ijya mu buryo bwo kudapfa kurekura umukinnyi uwo ari we wese kubera ko abakinnyi ifite batangiye kuvunika umusubirizo. Mu mikino ibiri ya gicuti Manchester United yavunikishije abakinnyi bane ari bo Rashford Marcus, Rasmus Hojlund, Leny Yoro na Anthony.

Nubwo atari umukinnyi ubanza mu kibuga, Scott McTominay mu mwaka w'imikino ushize, ni we mukinnyi wa kabiri watsindiye Manchester United ibitego byinshi muri English Premier League. Yatsinze ibitego birindwi, aho yaje akurikira Rasmus Hojlund wari ufite ibitego 10.

Mu gihe Scott McTominay yaba atandukanye na Manchester United, mu kibuga hagati yaba isigaranye abarimo Sofian Amrabat, Mason Mount, Casemiro, Hainbal Meijibr, Kobbie Mainoo, Bruno Fernandez ndetse n'abandi.


Fulham yongeye imbaraga mu gushakisha Scott McTominay wa Manchester United 


Scott McTominay nubwo adakunda kubanza mu kibuga ni umwe mu bakinnyi bafashije Manchester United mu mwaka w'imikino ushize 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND