RFL
Kigali

Abanyeshuri 66 ba 'Club Rapid Attack Academy Karate' bazamuwe mu ntera - AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:2/08/2024 10:50
0


Abanyeshuri 66 bo mu Ishuri ryigisha umukino wa Karate mu Karere ka Rulindo rya 'Club Rapid Attack Academy Karate' bazamuwe mu ntera bava ku mikandara bari bafite bajya ku yindi yisumbuyeho.



Igikorwa cyo kuzamura aba banyeshuri kizwi nka 'Passage' cyari kiyobowe n'uhagarariye karate mu karere ka Rulindo, Sensei Hakizimana Augustin ndetse na SG w'Intara Sensei Ndikubwimana Anastase. Uwakoresheje 'Passage' we ni Sensei Nsabagasani Ramadhan.

Ishuri rya "Club Rapid Attack Academy Karate" risanzwe rifite abakarateka 78 bafite imikandara itandukanye, gusa abakoze ibizamini kugira ngo bazamurwe mu ntera ni 74.

35 muri bo bakoze bagira ngo bave ku mukandara w'Umweru bajya ku mukandara w'umuhondo, 23 baharaniraga kuva ku mukandara w'umuhondo bajya ku mukandara wa Orange,14 bashakaga kuba ku mukandara wa Orange bajya ku mukandara w'icyatsi, umuntu umwe (1) yaharaniraga kuva ku cyatsi ajya ku bururu naho undi umwe ava ku bururu ajya ku kigina.

Abanyeshuri batsinze muri ubu buryo;

Abavaga ku mukandara w'Umweru bajya ku mukandara w'Umuhondo hakoze 35, hatsinda 30 naho 5 baratsindwa

Abavaga ku makandara w'Umuhondo bajya ku mukandara wa Orange hakoze 23, hatsinda 20 naho 3 baratsindwa

Abavaga k'umukandara wa Orange bajya ku mukandara w'lcyatsi hakoze 14 bose baratsinda

Umuntu umwe wavaga ku mukandara w'lcyatsi ajya ku mukandara w'ubururu yaratsinze

Umuntu umwe wavaga ku mukandara w'Ubururu ajya ku mukandara w'Ikigina yaratsinze

Bazimaziki Theophile washinze ishuri rya 'Club Rapid Attack Academy Karate' aganira na InyaRwanda yavuze ko ikintu cya mbere batoza abana ari ikinyabupfura n'isuku dore ko iyo babifite bituma n'ibindi babwirwa babyumva.

Ati: "Ikintu cya mbere utoza abana ni ikinyabupfura n'isuku. Ibyo bintu byose buriya iyo abanyeshuri babifite ibyo ubigishije babasha kubifata. Buriya umwana usanga udafite ikinyabupfura kenshi ntabwo akurikira;

Unaje no mu ishuri ryacu ababyeyi bamwe bagiye batanga ubuhamya cyane bitewe n'uburyo abana babazanye barananiranye mu rugo gusa ariko bagera mu Ishuri bakajya ku murongo. Ibyo ni nabyo byatumye n'imibare y'abanyeshuri igenda izamuka cyane".

Sensei Bazimaziki Theophile yakomeje avuga ko kuva yashinga 'Club Rapid Attack Academy Karate' ababyeyi bagenda babona impinduka kandi n'abana benshi bakaba baravuye mu mico mbi.

Ati: "Ababyeyi babona impinduka kuko hari abana tugenda dufasha tukabavana mu muhanda bagakaraba bakava mu mico itari myiza tukabashakira imyenda noneho bigatuma babona umurongo muzima n'undi mubyeyi wese ubibonye akabona ko ishuri hari icyerekezo rifite".

Yavuze ko bafite intego zo kwagura iri shuri rikajya ahantu hanini ndetse bakanongera indi mikino. Ati: "Intego dufite ni uko iri shuri tuzarishakira ahantu hacu hanini ho gukorera, tukongeramo n'indi mikino izafasha urubyiruko kuva mu biyobyabwenge, kuva mu muhanda no kwihangira udushya.

Tuzongeramo ibintu bijyanye n'imikino ngoromuburi noneho dushyiremo n'andi masomo ajyanye no kwigisha kubyina mu buryo bwa Kinyarwanda ndetse n'uburyo bugezweho no gucuranga".

Bazimaziki Theophile yageneye ubutumwa ababyeyi avuga ko umukino wa karate atari uwo kurwana gusa ahubwo ko uzamura ikinyabupfura ukanafasha abana bawukina gutsinda mu ishuri. Ati: "Karate ntabwo ari umukino wo kurwana gusa ahubwo ni umukino uzamura umwana mu bijyanye n'ikinyabupfura, ukamwigisha imico myiza ukazanatuma agira icyo akora.

Nta mwana ukina karate ngo avuge ngo yabuze icyo akora, buri muntu wese agira icyo yihangira. Nk'ubungubu tugitangira hari abantu bakuze batakinaga karate maze tubashyiramo ariko bose babonye akazi.

Twabigishije ko niba uri umukaratika uba ugomba gukora kuko ari byo bizaguhesha agaciro. Ikindi umwana ukina karate no mu Ishuri aba atsinda. Nk'ubu iyo igihembwe kirangiye buri mwana wese tumubaza indangamanota uwatsinzwe tukamubaza icyabimuteye".

Ishuri rya 'Club Rapid Attack Academy Karate' riherereye mu karere ka Rulindo, mu Murenge wa Masoro, Akagari ka Shengamuri, mu Mudugudu wa Rusine, ryatangiye muri 2022 mu kwezi kwa Mbere, rikaba ryaratangiranye Abanyeshuri 4 maze nyuma bakagenda biyongera none ubu bakaba bageze kuri 87.



Ubwo Abanyeshuri bakoraga ibizamini byo kuzamurwa mu ntera



Ishuri rya 'Club Rapid Attack Academy Karate' ryakoze ibirori bikomeye byo kuzamura mu ntera abanyeshuri 66 basoje amasomo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND