Ikipe ya Rayon Sports yatangiye Icyumweru cyayo itsinda Amagaju FC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wakiniwe kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Uyu mukino watangije icyumweru cyahariwe Rayon Sports’Rayon Sports Week’ hizihizwa imyaka 10 imaze ikorana n’uruganda rwa Skol nk’umuterankunga wayo, wakinwe kuri uyu wa Gatatu Saa Cyenda.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga:
Ndikuriyo Patient
Ombolenga Fitina
Gning Omar
Nshimiyimana Emmanuel
Bugingo Hakim
Kanamugire Roger
Ishimwe Fiston
Rukundo Abdoulhaman
Iraguha Hadji
Ndayishimiye Richard
Iradukunda Pascal
Abakinnyi 11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga:
Kambale Kilo Dieume
Dusabe Jean Claude
Bizimana Ipthi Hadji
Abdel Matumona Wakonda
Tuyishime Emmanuel
Sebagenzi Cyrille
Kambanda Emmanuel
Gloire Shabani Salomon
Useni Kiza Seraphin
Ndayishimiye Edouard
Niyitegeka Omar
Ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunganya na Gorilla FC nabwo mu mukino wa gicuti niyo yatangije umupira ariko ntabwo yigeze iwutindana ahubwo wahise wifatirwa n’Amagaju FC, uwitwa Niyitegeka Omar agiye kugerageza amahirwe ariko Ndikuriyo Patient asohoka neza akuramo umupira.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana benshi dore ko kwinjira byari ubuntu ,wakomeje Murera ariyo yiharira umupira gusa ikabikorera mu kibuga hagati binyuze ku barimo Ndayishimiye Richard.
Ku munota wa 15 uwitwa Useni Kiza Seraphin yazamutse acenga ba myugariro ba Rayon Sports ahindura umupira imbere y’izamu washoboraga guteza ibibazo ariko birangira Omar Gning atabaye, awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.
Bigeze ku munota 27 ikipe ya Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Bugingo Hakim ku mupira muremure yari ahawe na Ndayishimiye Richard azamuka yiruka aroba umuzamu umupira uhita ugenda unyeganyeza inshumdura.
Nyuma yo kubona igitego ikipe ya Rayon Sports yakomeje gukina isatira igerageza kurema uburyo nk'aho Fitina Ombnolenga yari azamukanye umupira agiye kuwinjirana mu rubuga rw’amahina ariko birangira Matumona awushyize muri koroneri.
Ku munota wa 40, Amagaju FC yarabonye igitego cyo kwishyura kivuye kuri kufura nziza yaritewe na Bizimana Ipthi Hadji maze Kambanda Emmanuel ashyiraho umutwe umupira uragenda unyura impande y’izamu gato cyane.
Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports ikiyoboye n’igitego 1-0. Mu gice cya Kabiri amakipe yombi yaje akora impinduka mu kibuga ku bakinnyi benshi kugira ngo n’abandi bari ku ntebe y’abasimbura babone umwanya wo gukina. Ku ruhande rwa Rayon Sports havuyemo Ndikuriyo Patient,Bugingo Hakim,Fitina Omboreng,Kanamugire Roger na Iradukunda Pascal hajyamo Khadime Ndiaye,Serumogo Ali, Ganijuru Ishimwe Elie,Adama Bagoyogo na Jesus Paul.
Ku munota wa 51 Rayon Sports yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Adama Bagayogo nyuma y'uko umunyezamu w’Amagaju FC, Nduwayezu Clement yari asohotse nabi aramucenga.
Ubwo abafana ba Murera bari bacyishimira igitego,Amagaju FC yo mu Bufundu yahise abona igitego cyatsinzwe na Rachid Mapoli ku mupira yari hawe na Ndayishimiye Edouard.
Ku munota wa 90+1’ ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya 2 gitsinzwe n’umwana ukiri muto,Jesus Paul nyuma y’amakosa yakozwe na ba myugariro b’Amagaju FC. Umukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-1.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego
TANGA IGITECYEREZO