RURA
Kigali

Umutoza wa Man United yashimiye imyitwarire idasanzwe ya Bruno Fernandes

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/03/2025 10:24
0


Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, ashimangira ko Bruno Fernandes ari umukinnyi ushobora kwishingikirizwa mu bihe bikomeye, ariko akifuza ko uyu Kapiteni yakwizera bagenzi be kurushaho.



Uyu mutoza w’Umunya-Portugal yashimagije Fernandes nyuma yo gutsinda ibitego bitatu (hat-trick) mu mukino United yatsinzemo Real Sociedad ibitego 4-1 muri Europa League kuri Old Trafford.

Fernandes ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri United, ariko nawe ntiyabura amajwi amunenga.

Muri Werurwe 2023, nyuma y’akaga ko gutsindwa na Liverpool ibitego 7-0, Gary Neville wahoze ari kapiteni wa United yamushinje kudakora akazi ke nk’uko bikwiye.

Muri iyi minsi, Roy Keane, undi munyabigwi w’icyubahiro w’iyi kipe, nawe yanenze bikomeye imikinire ya Fernandes, avuga ko nubwo bamwe bavuga ko United yagorwa kurushaho iyo itamufite, we atabyemera.

Ibi byose bibaye mu gihe Man United iri ku mwanya wa 14 muri Premier League, bikaba biganisha ku mwaka mubi kurusha yose kuva iyi kipe yazanuka mu cyiciro cya Mbere mu 1973-74.

Fernandes amaze gutsinda ibitego by’ingenzi mu mikino 12 muri uyu mwaka w’imikino. Muri iyo mikino, ibitego bye byayifashije kuva ku gutsindwa igana ku kunganya, cyangwa ikava ku kunganya igatsinda.

Amorima yagize Ati"Iyo tubikeneye, ahora ahari,Ashobora gutanga umupira imbere, ashobora gutsinda ibitego. Ni kapiteni w’icyitegererezo ku ikipe yacu, kandi tugomba kumufasha gutwara ibikombe."

Mu kwezi gushize, Fernandes ni we watsindiye United igitego cyo kunganya na Arsenal, yatsinze icya United mu mukino wa FA Cup na Fulham (ubwo United yaje gutsindwa kuri penaliti), ndetse anatsinda Kufura yatumye iyi kipe igaruka mu mukino wa Everton yasaga n’aho igiye kuwutsindwa.

Ibitego bye byatumye United itsinda Real Sociedad, umukino wari ingenzi kuko gutsinda ari byo byonyine byari kubaha amahirwe yo gukomeza guhatanira igikombe no kubona itike yo gukina amarushanwa y’i Burayi umwaka utaha.

Paul Scholes, wahoze ari umukinnyi wa United, yashimye Fernandes avuga ko amaze ibyumweru bitandatu cyangwa birindwi ari ku rwego rwo hejuru. ati"Ubu asigaye akinira inyuma gato aho kuba muri numero 10,Ni we uri gutwara iyi kipe akayigeza ku ntsinzi nkeya."

Ikindi kimugira umukinnyi wihariye ni uko adakunze kugira imvune. Mu bakinnyi ba United bakina mu kibuga, ni mugenzi we w’Umunya-Portugal, Diogo Dalot, wenyine wakinnye imikino myinshi kumurusha aho yakinnye 43 muri uyu mwaka.

Ariko, umutoza Ruben Amorim anavuga ko Fernandes afite inenge imwe ikomeye: akunda gusiga umwanya we, akajya gushaka umupira, bikavangira uburyo bw’ikipe.

Ati"Tuzi ko rimwe na rimwe agira umujinya.Tuzi ko ashaka gutsinda cyane ku buryo iyo ibintu bitagenda neza, ahindura umwanya we maze akajya gushaka umupira. Rimwe na rimwe agomba kugirira icyizere ku bakinnyi bakinana na we."

Umutoza wa Man United yashimye imyitwarire ya Bruno Fernandes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND