Kigali

Ukekwaho kwiba shene ya Yago Pon Dat yatawe muri yombi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/07/2024 20:56
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago Pon Dat, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko shene ye ya Youtube yari umaze ukwezi kurenga iburiwe irengero yongeye gusubira mu biganza bye abifashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.



Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Suwejo’ yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, agaragaza ko yongeye gusubirana shene ye yitwa ‘Yago Tv Show’ nyuma y’iminsi 20.

Ally wabaye umukozi wa Yago igihe kinini, ni we ukekwaho kuba yari yaribye uyu muyoboro wa Youtube. Amakuru avuga ko akimara kwirukanwa na Yago, yahinduye ijambo-banga (Password), ubundi ahindura amazina y’iyi shene ye ijya mu mazina ya ‘Mr Give Away’.

Icyo gihe Yago yatangiye urugendo rwo gutanga ikirego, ndetse atanga ibimenyesho bishimangira y’uko shene ye yibwe. Yanditse agaragaza ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamufashije kongera kubona iyi shene ye ya Youtube.

Ati “Ndashimira cyane Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwadufashije gukora iperereza ku cyaha twari twakorewe cyo kwibwa Channel ya YAGO TV SHOW. Turashimira umuhate Abagenzacyaha bagize, ubu uwari wibye Channel yacu akaba yatawe muri yombi, aho ubu ari gukurikiranwa.”

Shene ye ya Yotube yibwe kuwa 1 Nyakanga 2024 ahagana saa yine za mugitondo. Ibi byatumye Yago atangira gutekereza uko yakwikorera afungura indi shene, atangira gushyiraho ibiganiro yari yarakoze mu bihe bitandukanye.


Yago yatangaje ko shene ye ya Youtube yasubiye mu biganza bye 

Ku wa 1 Nyakanga 2024 ni bwo Yago yatangaje ko yibwe umuyoboro we wa Youtube

 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HABAYE IBITANGAZA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND