RFL
Kigali

Kevin Hart yongeye kujyanywa mu nkiko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/07/2024 11:48
0


Umunyarwenya w'icyamamare, Kevin Hart, wasoje umwaka wa 2023 ajyanywe mu nkiko inshuro 2, ubu yongeye gusubizwayo ashinjwa 'Guharabika' umukinnyi wa filime Jonathan 'JT' Jackson wahoze ari inshuti ye magara.



Kevin Hart umukinnyi wa filime akaba n'umunyarwenya uri mu bakize ku Isi, yongeye kwisanga mu nkiko nta gihe gishize ajyanywemo n'uwahoze ari umukozi we (Umukobwa) wamushinjaga ubwambuzi no kumwirukana bitandukanye n'amategeko nyuma yaho yari yamusabye ko baryamana akanga.

Kuri iyi nshuro Kevin Hart yarezwe n'umukinnyi wa filime Jonathan 'JT' Jackson wanahoze ari inshuti ye magara mbere y'uko bashwana mu 2017. Uyu Jonathan yagejeje ikirego cye mu rukiko rukuru rwa Los Angeles kuri uyu wa Gatatu w'iki cyumweru, aho yashinje Kevin Hart guharabika no kumutesha akazi bikamuhombya amafaranga menshi.

Mbere Kevin Hart na Jonathan 'JT' Jackson bahoze ari inshuti magara

Kevin Hart kuva kera akizamuka mu ruganda rwa Sinema no gukora ibitaramo by'urwenya, yahoze ari inshuti ya Jonathan Jackson dore ko banakuranye iwabo muri Philadelphia, bakazana Hollywood gushaka ubuzima ndetse banakoranaga byahafi.

Kevin Hart kandi yashinze ikipe yitwa 'The Plastic Cup Boys' igizwe n'inshuti ze bafatanya kwandika inzenya na filime. Iri tsinda ryabagamo Jonathan Jackson mbere y'uko agirana ibibazo n'uyu munyarwenya. 

Uko umubano wabo waje kurangira barebana ay'ingwe

Kimwe mu bitazibagirana mu buzima bwa Kevin Hart ni umwaka wa 2017 ubwo isi yose yumijwe n'amashusho ye yagiye hanze amugaragaza mu cyumba cya Hoteli akora imibonano mpuzabitsina n'umunyamideli Montia Sabbag, ari guca inyuma umugore we Eniko Hart.

Aya mashusho amaze gukwira ku mbuga no mu bitangazamakuru, Kevin Hart yaranenzwe cyane kuba yaraciye umugore we inyuma wari unatwite icyo gihe. Ibi byatumye ahita ashyira hanze andi mashusho asaba umuryango we imbabazi hamwe n'abafana be.

Ntibyagarukiye aho kuko Kevin Hart yahise avuga ko amashusho yasohotse kubera inshuti ye Jonathan Jackson. Kevin yavuze ko Jonathan ariwe washyize camera mu cyumba cye cya hoteli kuko ariwe yari yatumye ngo akishyure. Yavuze ko yamuteze camera kugira ngo afate amashusho y'ibyo ari bukoreremo maze amutamaze.

Kevin Hart yabanje kurega Jonathan ko ariwe washyize hanze amashusho ye aca inyuma umugore we

Iki gihe Kevin Hart yahise amujyana mu nkiko amushinja kumwinjirira no gushyira hanze amashusho ye y'ubusambanyi yari agiye kumusenyera urugo. Kurundi ruhande Jonathan Jackson nawe ntiyahwemaga kubwira itangazamakuru ko atigeze ashyira hanze ariya mashusho ndetse ko iyo camera yayafashe yaba yarashyizwemo n'abakozi ba hoteli.

Ntibyatinze urukiko rwanzura ko Jonathan Jackson adahamwa nibyo Kevin Hart yamushinjaga. Icyakoze nubwo Jonathan yabaye umwere ntibyabujije ko Kevin Hart ahita ashwana nawe umubano wabo ukarangirira aho.

Jonathan 'JT' Jackson yajyanye Kevin Hart mu nkiko

Kuri ubu Jonathan Jackson yareze Kevin Hart amushinja ko yamukoreye 'Guharabika' no 'Kumubuza akazi' kamuhombeje amafaranga menshi. Mu mpapuro z'ikirego cya Jonathan zahawe itangazamakuru, avuga ko kuva mu 2017 Kevin yavuga ko ariwe wamutamaje byamugizeho ingaruka.

Jonathan avuga ko Kevin yamuharabitse yirengagije ukuri bityo bikamuviramo gutakaza akazi na sitidiyo itunganya filime yakoragamo ko yahise imwirukana biturutse kuri Kevin Hart. Avuga ko uyu munyarwenya yakoresheje 'Connection' afite i Hollywood abuza abantu kuba baha akazi Jonathan Jackson.

Jonathan nawe yareze Kevin Hart amushinja ko yamuharabitse bikamuviramo igihombo

Yavuze kandi ko kuva mu 2017 yashwana na Kevin Hart yabihombeyemo amafaranga menshi yishyura abamuburanira mu rukiko, ndetse ko n'imishinga yarafitanye nawe yagombaga kuboneramo amafaranga yahise iburizwamo.

Jonathan Jackson yasabye urukiko rwa Los Angeles ko Kevin Hart yamusaba imbabazi kumugaragaro akemera ko yamubeshyeye mbese agahanagura izina rye ndetse akanamwishyura miliyoni 20 z'amadolari nk'indishyi y'akababaro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND