Ubuhanga budasanzwe Lamine Yamal akomeje kugaragaza ku myaka 16 y'amavuko, ntibusanzwe, gusa ashobora kuba yarabukuye mu mazi yuzuye ibase, ubwo Lionel Messi yamukarabije ari umwana ufite amezi atandatu.
Abemera imbaraga zidasanzwe, bashobora kubona ubuhanga bwa Lamine Yamal, bakabuhuza neza n'uko Lionel Messi nawe wari utangiye kubica bigacika muri 2007, yafashe Lamine Yamal wari ufite amezi atandatu gusa, akamukarabya mu ibase y'amazi none neza neza uyu musore akaba akomeje kuba Messi musa.
Inkuru y'uko Messi yakarabije Lamine Yamal w'amezi atandatu mu ibase y'amazi, twayibwiwe na Joan Montfort waganiraga na Athletic, mu myaka Lamine Yamal yavutsemo, niwe wafotoraga abakinnyi ba FC Barcelona, gusa ngo ikipe yose yatunguwe n'uko Lionel Messi yafashe umwana w'amezi atandatu, akamwoza mu ibase. Benshi babifashe nko kwicisha bugufi byamurangaga, gusa ubigejeje muri uyu mwaka, wasanga ubwo Messi yozaga Lamine, yaramuhaye imbaraga zidasanzwe zo gukina umupira w'amaguru.
Ubwo Lamine Yamal yari afite amezi atandatu gusa, yakarabijwe na Lionel Messi mu ibase y'amazi
Joan Montfort, aganira na Athletic yagize ati" Ni ifoto byangoye gufata. Lionel Messi yari umukinnyi ujunjamye cyane, ku buryo atakundaga ibyo kumufotora no kumushyira ku karubanda.
N'ubu Messi ntarashabuka. Gusa icyo gihe, yatunguranye ari gukarabya umwana w'amezi atandatu mu ibase, ari kumwe na mama we. Ni ifoto yari itangaje cyane, kubera ko Messi, ukurikije izina yari atangiye kugira, ntabwo yari uwo kugaragara yoza abana bato, ahubwo yari uwo kwifotoreza ku modoka zihenze.
Mu Kuboza 2007, nibwo Joan Montfort wafotoraga abakinnyi ba FC Barcelona, yafashe ifoto ya Lionel Messi wari ufite imyaka 20 y'amavuko ari gukarabya Lamine Yamal wari ufite amezi atandatu y'amavuko.Iki gihe nibwo yari agitangira kuvugwa ku ruhando impuzamahanga, mu mupira w'amaguru.
Mu 2008, ifoto ya Lionel Messi ari gukarabya umwana muto, yarakunzwe cyane, FC Barcelona yatangiye kuyikoresha mu ngengabihe yayo(Calendar), yasohotse mu Kinyamakuru Diario Sports, ndetse n'umuryango mpuzamahanga wita ku bana bato, Unicef, yatangiye gukoresha ifoto ya Messi ari gukarabya Lamine Yamal, gusa ni ifoto yaninjije amafaranga menshi muri iyi kipe.
Muri iyo myaka, FC Barcelona yatumiraga ababyeyi batandukanye, bakaza abana babo kwifotozanya n'abakinnyi ba FC Barcelona, gusa ayo mafoto ntabwo yigeze avugwa cyane. Ifoto rukumbi ya Lionel Messi ari koza umwana muto, niyo yongeye kugarukwaho cyane, nyuma y'uko Lamine Yamal atangiye kugaragaza ubuhanga neza neza nk'ubwo Messi yari afite ubwo banganaga .
Gusa ubwo Messi yakarabyaga Lamine Yamal, nawe ubwe ntabwo yari azi neza ko azaba umukinnyi uzegukana Ballon D'or umunani.
Joan Montfort, yongeye kwibuka ifoto ya Lionel Messi ari gukarabya Lamine Yamal, ari kumwe na mama we Sheila Ebana. Iyo foto yayibutse ubwo se wa Lamine Yamal, Mounir Nasroui yayishyize ku mbuga nkoranyambaga ze, nyuma y'uko Lamine Yamal akomeje gufasha ikipe y'igihugu ya Esipanye kwitwara neza muri Euro iri kubera mu Budage.
Ubwo Mounir Nasroui yashyiraga iyo foto hanze kuri Instagram, yagize ati " Ifoto itangaje, ubwo Lionel Messi yakarabyaga Lamine Yamal w'amezi atanu. Ndibuka ikoreshwa n'ibinyamakuru byo muri Barcelona ndetse no ku ngengabihe zitandukanye.
Umukinnyi ukomeye wa FC Barcelona, yari atuje ari koza akana gato, igitangaje ni uko nako kari kugera ikirenge mu cye''.
Joan Montfort yakomeje ati" Ni ibintu bitangaje cyane. Muri icyo gihe ntawari uzi icyo uwo mwana muto azaba cyo! Ubu ndikukubwira inkuru yo mu 2007. Na Messi ubwe ntabwo yari azi ko azaba igitangaza, kuko yari amaze gutwara Laliga Santander inshuro ebyiri gusa na UEFA Champions League imwe, kandi ibyo siwe byitirirwaga kuko Barcelona yari ifite izindi ntwaro nka Ronaldinho, Samuel Eto, Xavi Hernandez, Carlos Puyol, Thierry Henry n'abandi, kuburyo ibyari bigezweho bitari kwitirirwa Messi wari ugitangira.
Gusa ni ifoto yari itandukanye cyane n'ibiriho ubu, yewe n'abayifotoje nta mahuriro bari bafitanye. Yari umwana w'amezi atandatu utazi ibiri kuba na Messi wari ufite imyaka 20 atazi ngo ahazaza he ameze gute.
Nyuma y'imyaka itandatu n'igice Lamine Yamal afotowe ari gukarabywa na Lionel Messi, yinjiye muri FC Barcelona y'abakiri bato, La Masia Academy.
Ku itariki 16 Nzeri 2023, ubwo yari afite imyaka 16 y'amavuko, Xavi Hernandez wamutozaga muri FC Barcelona, yamugiriye icyizere amukinisha umukino wa mbere nk'umukinnyi wabigize umwuga, none kugeza ubu, Lamine Yamal akomeje Lamine Yamal mu mupira w'amaguru.
Ubwo ikipe y'igihugu ya Esipanye yatsindaga u Budage muri kimwe cya Kane muri Euro ya 2024, Lamine Yamal wahawe umugisha na Messi, yatanze umupira wabyaye igitego cya kabiri, igitego cyatumye Esipanye yisanga muri kimwe cya kabiri.
Muri 2007, Lionel Messi yagaragaye akarabya umwana muto, atari azi ikizamuvamo
Lamine Yamal, nyuma yo guhabwa umugisha na Lionel Messi, akomeje kubica bigacika
Lamine Yamal afitanye amateka yihariye na Lionel Messi
Lamine Yamal, ashobora kuzagera ikirenge mu cya Lionel Messi, nawe agatwara Ballon d'Or nyinshi
Lionel Messi yakarabije Lamine Yamal, ari kumwe na mama we
Nyuma y'uko yakarabijwe na Messi atazi iyo biva n'iyo bijya, Lamine Yamal asigaye ari ibindi bindi
TANGA IGITECYEREZO