RFL
Kigali

Ubuzima bwo muri gereza, umuryango we! Ibyo Bushali yaririmbye kuri Album yamurikiye inshuti ze-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2024 12:18
0


Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, ari mu bishimo bikomeye nyuma y’uko abashije gushyira hanze Album ye ya kabiri yise “Full Moon” iriho indirimbo 17 yasogongeje abarimo ibyamamare ndetse n’abakunzi b’injyana ya Kinyatrap na Drill.



Ni mu muhango wabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, wahuje abiganjemo abaririmbyi ba Kinyatrap, Hip Hop n’abandi bashyigikiye Bushali kuva atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Uyu mugabo yari yatumiye inshuti ze n’abandi mu rwego rwo kubumvisha iyi Album mbere y’uko ijya hanze ku mugaragaro. Ni Album avuga ko akozeho mu gihe cy’imyaka itatu ishize, ndetse yifashishije aba Producer barimo abo mu Bufaransa, mu Rwanda no mu Budage bitewe n’uko yashakaga Album ‘ikoze neza’.

Mu kumurika iyi Album, Bushali yaserutse mu myambaro yahanzwe n’inzu y’imideli ya Moshions, ndetse yari yambaye ‘Masque’ ishushanya uburyo akunda ‘Ingagi’ kandi nawe akunze kwiyita Ingagi.

Yaririmbye buri ndirimbo yose igize iyi Album, ndetse yagiye asobanura uko yakoze buri imwe. Bushali yari ashyigikiwe n’abarimo Bull Dogg, Ish Kevin, Kivumbi King, Juno Kizigenza, Bruce The 1St, Davis D, Slum Drip, B-Threy, Kenny K-Shot, Anitha Pendo, Patycope, Rocky Kimomo n’abandi.

Bushali asobanura ko kuri iyi Album hariho indirimbo ‘ziryoshye’, kandi yifashishijeho abaraperi bagenzi be barimo nka B-Threy, Kivumbi, Slum Drip, ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye mu gihugu cya Kenya.

Ni ubwa mbere Bushali ahuriye mu ndirimbo na Khaligraph Jones. Ariko benshi bamenye uyu muraperi mu Rwanda nyuma y’uko ahuriye mu irushanwa rya Coke Studio na Bruce Melodie, ibintu byamufashije kugenderera urwagasabo mu bihe bitandukanye.

Unyujije amaso mu ndirimbo zigize iyi Album, Bushali yongeye kumvikanisha umwimerere wa Kinyatrap, ariko kandi anakorana n’abantu bagize uruhare mu gutuma uyu munsi izina rye ryaracengeye cyane.  

Album ye iriho indirimbo "Isaha" yakozwe na Producer Yewe, 'Ubute' yakozwe na Elvis Beat, 'Zontro', 'Iraguha' yakoranye na Slum Drip na B-Threy, 'Tugendane' yakozwe na Hubert Beat, 'Imisaraba' yakozwe na Pastor P, 'Saye';

'Ijyeno','Hoo' yakozwe na Muriro, 'Unkundira Iki' yakoranye na Kivumbi King, 'Moon' yakoranye na Khaligraph Jones, 'Kuki uneza i nigguh?' yakoranye na Nillan, 'Mbere rukundo' yakozwe na Muriro, 'Monika' yakozwe na Package, 'Gun' yakozwe na Lee John, 'Paparazzi' yatunganyijwe na Stallion, ndetse na 'Sinzatinda' yakozwe na Kush Beat.


Ni ibiki yaririmbye muri iyi Album?

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bushali yavuze ko Album ye yayise 'Full Moon' kubera ko n'umuhungu we w'imfura yitwa 'Bushali Moon' kandi yashakaga kwiyumvisha ubuzima bw'abantu batishoboye.

Yavuze ko yakuriye mu buzima butari bwiza, ari nayo mpamvu ukwezi kwamubereye impamba yo gukomeza kwitekerezaho no kugerageza gusingira inzozi ze.

Bushali yavuze ko ukwezi gufite igisobanuro kinini mu buzima bwe, kuko azi neza ko buri joro ryose yaraye yari amurikiwe n'ukwezi.

Ati "Ni Album nakoze ngendeye ku mateka yanjye, ukuntu nakuze, ubuzima nakuriyemo, ngendeye no ku muhungu wanjye, ngendeye no ku muryango wanjye, n'umugore wanjye, ubu mfite abana babiri, harimo 'Moon' na 'Sun'."

Yavuze ko iyo zuba rirenze nibwo ukwezi kugaragara. Atekereza gukora iyi Album, yishyize mu mwanya w'umuryango we, ndetse anatekereza ku muryango mugari w'abantu bakunze ibihangano bye mu myaka itandukanye ari mu muziki.

Bushali yavuze ko umuryango wamubaniye neza mu ikorwa ry'iyi Album, kuko bamuhaye ibitekerezo by'ukuntu igomba gukorwa, kandi mu kuyimurika yarabifashishije ku bifuniko (Cover) biyigaragaza.

Indirimbo ziri kuri iyi Album zikoze mu njyana ya Drill, Afrobeat ndetse na Kinyatrap. Ati "Iyo ngendera ku bitekerezo byanjye gusa birashoboka ko ntibyari gushoboka. Bampaye ibitekerezo. No kuba twarabaga turi kumwe muri studio, urumva ntiwavuga ibintu bibi uri kumwe n'abana n'umugore." 


Khaligraph Jones kuri Album

Ubwo yamurikaga iyi Album, indirimbo yishimiwe cyane n'iyo yakoranye n'umuraperi Khaligraph Jones wamamaye muri Kenya.

Bushali yavuze ko iyi ndirimbo yabashije kuyikorana na mugezi we biturutse ku gitaramo uyu muhanzi yigeze gukorera muri BK Arena.

Icyo gihe mu baririmbye muri kiriya gitaramo harimo na Bushali witwaye neza ku rubyiniro, bituma Khaligraph Jones yifuza gukorana nawe.

Yavuze ko kuva kiriya gihe, yagiranye ibiganiro na Jones byagejeje ku kuba barakoranye indirimbo kandi ayisobanura nk'idasanzwe kuri we.

Yakubiye ubuzima bwe mu ndirimbo 'Imisaraba 4'

Bushali yavuze ko iriya ndirimbo yayanditse ubwo yari afungiye muri Gereza ya Mageragere. Avuga ko yari mu bihe bigoranye, byatumye yongera kwitekerezaho ariko kandi 'buri kintu cyose kibaho ku bw'impamvu'.

Yavuze ko ubuzima bwe bwinshi yabayemo 'ntibyari bwiza' ariko kandi 'ndongera nkigarura nkabifata nk'ikiraro'. Bushali avuga ko iyi ndirimbo 'Imisaraba 4' iri mu za mbere yahanze kuri iyi Album. 


Umutima wishimye kuri Bushali nyuma y'uko amuritse ku mugaragaro Album yakoreye mu bihugu bitandukanye 


Bushali yatangaje ko yifashishije aba Producer bo mu Bufaransa no mu Budage mu ikorwa ry'iyi Album 


Umuraperi Kivumbi King aramukanya Slum Drip


Umuhanzi Shemi ndetse na Juno Kizigenza


B-Threy na Slum Drip bishimiye indirimbo bakoranye na Bushali iri kuri iyi Album 


Rocky Kimomo uzwi mu basobanura filime yashyigikiye Bushali


Umuraperi B-Threy yashimye Bushali ku bw'uruhare rwe mu guteza imbere Kinyatrap


Abaraperi Kenny K Shot na Bruce The 1St bitabiriye iki gitaramo


Uyu mugabo yatanze Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo gushyigikira Bushali


Anitha Pendo yatanze ibihumbi 100 Frw ku mupira ugaragaza Album ya Bushali 


Davis D yashyigikiye mugenzi we wamurikiye Album muri BK Arena



Umunyamakuru wa Isibo FM wamamaye nka Fatakumavuta yashimye Bushali ku bwo kumurika Album ye 'Full Moon'







Umuraperikazi Angel Mutoni yitabiriye imurika rya Album ya Bushali


Umunyamakuru Babu wa Isibo TV yatanze ibihumbi 100 Frw ku mupira uranga Album ya Bushali


Umuraperi Bushali yamurikiye inshuti ze ziganjemo ibyamamare Album ye ya kane yise "Full Moon" 


Abakobwa babarizwa muri Kigali Protocol bakiraga abitabiriye uyu mugoroba wo kumurika Album ya Bushali


Ibyishimo byari byose ku bafana ndetse n'abandi bateye inkunga Bushali mu ikorwa ry'iyi Album 


Bushali yatangaje ko imyaka itatu yari ishize akora kuri iyi Album ye ya Kane


Album ya Bushali iriho indirimbo 17 zagizwemo uruhare n'umugore we n'abana be babiri






KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BUSHALI NYUMA YO KUMURIKA ALBUM YE

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND