FPR
RFL
Kigali

Diddy yashyize ku Isoko umuturirwa we uherutse gusakwa n'abashinzwe umutekano

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/07/2024 10:18
0


Umuraperi w'umuherwe Diddy, yamaze gushyira ku isoko umuturirwa we uherereye i Los Angeles kuri Miliyoni 70 z'Amadolari nyuma y'amaze 4 gusa abashinzwe umutekano bawuteye bakawusaka mu gushaka ibimenyetso by'ibyaha akurikiranyweho.



Sean Combs uzwi ku mazina menshi bitewe n'uburyo yagiye ayahindura mu myaka yashize, aho azwi nka 'Puff Daddy', 'Puffy', 'P.Diddy', 'Diddy' cyangwa 'Brother Love'. Gusa kuba yaramamaye ku mazina menshi ari no mubaraperi bakize ku Isi ntibimubujije kuba ari mu bihe bikomeye bitewe n'ibirego byo gufata ku ngufu abakobwa arengwa birenga 6.

Kuri ubu uyu muraperi yafashe umwanzuro wo kugurisha umuturirwa we (mansion) uherereye mu gace ka Holmby Hills ho mu mujyi wa Los Angeles. Uyu muturirwa we akaba awifuzaho Miliyoni 70 z'Amadolari.

Diddy yashyize ku isoko umuturirwa we kuri miliyoni 70 z'amadolari

PageSix yatangaje ko igitangaje ku kuba Diddy yashyize ku isoko uyu muturirwa we ari uko igiciro yagishyize hejuru cyane nyamara mu 2014 ubwo yawuguraga yishyuye miliyini 35 z'amadolari.

Ikindi ngo ni uko afashe umwanzuro wo kuwugurisha hashize amaze 4 gusa abashinzwe umutekano w'imbere mu gihugu (Homeland Security) bawuteye bakawusaka mu rwego rwo gushaka ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho birimo no gucuruza abakobwa n'imbunda.

Uyu muturirwa we niwo abashinzwe umutekano baherutse gusaka muri Gashyantare

Ibi byose Diddy akomeje kubikora nyuma yaho aherutse gusaba imbabazi rubanda nyuma y'amashusho yashyizwe hanze na CNN amugaragaza akubita bikomeye umuhanzikazi Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND