FPR
RFL
Kigali

Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane yimitswe nk’Umuvugizi Mukuru wa cyenda wa AEBR - AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/06/2024 17:27
0


Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane yimitswe ku mugaragaro nk’Umuvugizi Mukuru wa cyenda w'itorero rya AEBR mu Rwanda mu muhango witabiriwe n’Abapasitori bagera muri 300 baturutse hirya no hino mu gihugu.



Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane yavutse mu 1964, avukira mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana. Ni umugabo w’umugore umwe n'abana bane. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri Tewolojiya. Mbere yo kuba Umuvuzi Mukuru wa AEBR, yari Umuyobozi wa AEBR Iburasirazuba mu gihe cy’imyaka 9.

Ishyirahamwe ry’Abatorero y’Ababatisita mu Rwanda, AEBR, ryimitse Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane nk’Umuvugizi Mukuru mushya mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024 muri Dove Hotel, kuva saa Tatu za mu gitondo kugeza saa Saba z’amanywa. Hari Abashumba benshi barimo n'Ababaye Abavugizi ba AEBR mu myaka yashize.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango yari Senateri Marie Rose Mureshyankwano usanzwe ari umukristo wa AEBR Kacyiru. Musenyeri wa Angilikani Diyoseze ya Shyogwe, Bishop Dr Jered Kalimba, ni we wimitse Bishop Elesaphane Ndayambaje nk’Umuvugizi wa 9 wa AEBR kuva kuwa 29/05/1967 ubwo AEBR yabonaga ubuzima gatozi.

Ni ibirori byitabiriwe n'Abavugizi b'Amatorero atandukanye akorera mu Rwanda, abagize imiryango ya Gikiristo, abayobozi b'ibigo by'amashuli abanza, ayisumbuye n'amavuriro yo muri AEBR, abakristo baturutse muri Rejiyo zitandukanye, abaturutse muri DRC, abashumba bahawe ikiruhuko cy'izabukuru na AEBR, Abahagarariye AEBR muri Denmark n’abandi.

Bishop Ndayambaje yashyikirijwe inkoni nk’ikimenyetso cy’ubutware n’ubushobozi; Itegeko Nshinga rya AEBR ririmo ibyo agomba kugenderaho mu buyobozi bwe; ibendera rya AEBR nk’ikirango, bamwifuriza kuzaba intumwa nziza n’umuvugizi mwiza haba mu Rwanda no mu mahanga, kugira ngo AEBR izaguke ibe mu ruhando rw’andi matorero n’imiryango y’ivugabutumwa. Bamuhaye na Bibiliya nk’ijambo ry’Imana rizamushoboza byose.

Musenyeri Dr Jered Kalimba yasabye Bishop Ndayambaje kwegera abashumba b'abasaza akabagisha inama kuko ari inzu y'ibitabo ndetse agaha n'ijambo abagore kuko bagira uruhare runini mu buzima bw'Itorero. Yanamusabye guha inshingano abakozi b'Imana abona bamufasha ariko nanone ntabaharire akazi ahubwo akajya ababa hafi.

Yagize ati: "Nyakubahwa Elisaphani, ntabwo uzi kuvuga, uri umunyantege nkeya ariko ufite abantu bazi kuvuga, ufite ba Aroni bafite impano, ariko ntuzarekere ba Aroni ngo bayobore, utazasanga babumbye ikimasa". Yanamusabye kurwanya amacakubiri n'ivangura iryo ari ryo ryose kuko abantu bose baremwe n'Imana mu ishusho yayo.


Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane, Umuvuzi Mukuru mushya wa AEBR

Bishop Ndayambaje yatowe tariki 11 Gicurasi 2023, yimikwa kuwa 16 Kamena 2024. Nyuma yo kwimikwa, yabajijwe n’abanyamakuru kimwe mu bibazo by'ingutu agiye guhangana na byo muri iyi mpanda ye, avuga ko ari “ikibazo cy'imyumvire”. Yavuze ko kugira ngo abantu bakorere mu bumwe, bafatanye urugendo ni uko bagomba kuba bumva ibintu kimwe.

Umuhire Beatrice, Umuyobozi mukuru w'urubyiruko rwa AEBR ku Rwego rw'igihugu akaba n'umuhuzabikorwa w'umushinga "Abana b'Imana" ukorera muri iri torero rya AEBR, yavuze ko Bishop Ndayambaje ari umuntu w'umuhanga ufite ubunararibonye mu muhamagaro we.

Yavuze ko by'Umwihariko urubyiruko rumufitiye icyizere bitewe n'uko aruba hafi akarushyigikira, akaba arangwa n'udushya. Yavuze ko bazafatanya nawe mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye izageza AEBR ku iterambere ryo mu Mwuka no mu mubiri.

Senateri Marie Rose Mureshyankwano wari Umushyitsi Mukuru, yashimiye itorero rya AEBR uburyo rikora ihererekanyabubasha, abasaba kuzabikomeza. Yashimiye Abavugizi ba AEBR babanjirije Bishop Elisaphane Ndayambaje, kuba barubatse neza iri torero bituma uyu Muvugizi mushya abona urufatiro yubakiraho.

Nyuma yo kwimikwa, Bishop Ndayambaje Elisaphane yavuze ko yishimiye guhabwa inkoni nk'Umuvugizi mukuru w'Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatista mu Rwanda. Ati: "Uyu munsi ndumva nishimye cyane kuko umurimo ndiho ni umurimo w'umuhamagaro, nahamagariwe gukorera Imana”. Yakomeje avuga ko yishimiye kuba yaguriwe imbago.

Itorero AEBR (Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda/Association des Eglises Baptiste au Rwanda) ryageze mu Rwanda mu 1964, ribona ubuzima gatozi mu mwaka w'1967. Kugeza uyu munsi rifite abakristo barenga ibihumbi 200 banditse mu gitabo cy'itorero, gusa abaterana mu buryo buhoraho ni abakristo bararenga ibihumbi 57.

Bishop Dr.Ndayambaje Elisaphane uri kuyobora AEBR ni muntu ki?


Bishop Ndayambaje Elisaphane yavutse mu mwaka wa 1964, ibivuze ko afite imyaka 60 y'amavuko. Yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Busasamana. Ni umugabo w’umugore umwe bafitanye abana bane; abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuyemu muri 'science' ariyo Imibare, Ubugenge n’Ubutabire (Chime et Biologie combines). Afite Dipolome mu bijyanye n'Iterambere ry'icyaro "Dévelopement Rural" yakuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yize kandi mu Rwanda muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye na Demographie. Afite imyamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Theology, akaba yarayihawe muri ’Theological Education’. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) muri Tewolojiya.

Umuvugizi Mushya wa AEBR, Bishop Ndayambaje Elisaphane, mu mirimo yakoze harimo kuba yaramaze imyaka 13 mu burezi mu mashuri yisumbuye aho yabaye Umwalimu, Umuyobozi ushinzwe amasomo (Préfet des etudes) ndetse yabaye n’Umuyobozi w’Ikigo (Directeur des ecoles).

Mu murimo w’Imana, yabaye Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere muri AEBR ku rwego rw’Igihugu. Yayoboye Umushinga wo kurwanya inzara, AEBR iterwamo inkunga n’Ababatisita bo muri Canada (CBM).

Mbere yo kuba Umuvuzi Mukuru wa AEBR, yamaze imyaka 9 ari Umuyobozi wa AEBR mu Ntara y’Iburasirazuba (Représentant Régional). Yamaze imyaka 6 ari Umunyamabanga wa Biro Nyobozi (Comité Exécutif) ya AEBR.

Bishop Ndayambaje Elisaphane yahawe icyemezo cy’Ishimwe na Minisiteri y’Umuryango yayoborwaga na Minisitiri Inyumba Aloyiziya aho yashimiwe ko yakuye abana b’imfubyi mu muhanda, akita no ku miryango itishoboye.

Muri manda ye y'imyaka 5 ayobora AEBR, avuga ko azaharanira ubumwe bw’abakristo n’imikoranire myiza n’andi matorero. Ati "Nzaharanira ubumwe bw’abakristo kandi nshishikariza buri wese kuba umusemburo w’iterambere rirambye habeho gukorera hamwe".

Ku mikoranire na Leta muri Manda ye y’imyaka 5, aragira ati "Nzashishikarira ko itorero rigira imikoranire myiza na Leta y’u Rwanda nshishikariza abakristo kwitabira gahunda zose za Leta kandi tugira uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu".


Bishop Ndayambaje yimitswe nk'Umuvugizi Mukuru wa AEBR muri manda y'imyaka 5


Bishop Ndayambaje Elisaphane hamwe n'umufasha we (uwa kabiri uhereye iburyo)


Bishop Ndayambaje Elisaphane hamwe na Senateri Mureshyankwano wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango


Habimana Dominique uherutse kugirwa Umunyamabanga Mukuru wa RALGA ni umwe mu bayobozi bakuru bitabiriye uyu muhango

Bishop Dr Elisaphane Ndayambaje ni we Muvugizi Mukuru mushya wa AEBR


Bishop Dr Ndayambaje Elisaphane hamwe n'umufasha be bafitanye abana bane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND