RURA
Kigali

Bahawe impano na Perezida! El-Shaddai choir yo mu Badivantisiti b'umunsi wa 7 igiye kwizihiza Yubile y'imyaka 25

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/06/2024 9:22
1


El-Shaddai choir ikorera umurimo w'Imana mu itorero ry'Abadivantisti b'umunsi wa 7 rya Bibare- Kimironko, yateguye igitaramo gikomeye cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 25 imaze itangiye ivugabutumwa mu ndirimbo.



El-Shaddaï choir yatangiye umurimo mu 1999; bituretse ku bagabo batatu ari bo Merald, Rwubaka na Karangwa Elisé ukinayiririmbamo. Kugeza ubu ikaba igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 25. Yatangiranye imbaduko mu murimo w'ivugabutumwa muri iri torero, kuko yahise imenyekana mu gihugu hose, ndetse no hanze yacyo.

Icyasembuye guhita yamamara mu gihe gito ni uko baririmbaga indirimbo zabo mu ndimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Ikigande, n'Igiswahili. Nyuma yaho baje gukora n'iziri mu rurimi rw'Icyongereza. Ibyo rero byatumye ikunda gutumirwa mu bihugu byo mu karere nka Uganda, Kenya, Congo n'u Burundi.

Mu bitaramo bitazibagirana iyi korali yakoze, ni icyabereye i Bukumbura mu Kamenge mu 2008, aho Nyakwigendera Perezida Nkurunziza Pierre yitabiriye icyo gitaramo cyo guhimbaza Imana. Indirimbo nziza yahumviye zikaba zaratumye adashobora kwiyumanganya maze arahaguruka asanga abaririmbyi ku ruhimbi n'abamurindaga kubera ibyishimo.

Muri icyo gitaramo yahaye El-Shaddai choir impano y'impuzankano [Uniform] igizwe n'imyambaro n'inkweto, bikaba byarashyikirijwe El-Shaddai binyuze kuri Ambasaderi w'u Burundi mu Rwanda muri icyo gihe. Aba baririmbyi bavuga ko bababajwe n'urupfu rwa Perezida Nkurunziza kuko batari bagasubiye i Burundi kumushimira.

Korali El-Shaddaï imaze gukora ibitaramo byinshi ariko ahanini byibanda ku gusabira ubufasha abababaye, aho ibitaramo 3 muri byo byari bigamije gusana inzu z'impfubyi i Kinyinya, ubutabazi bwo kuvuza umuririmbyi wari wararwaye bikomeye, no gukusanya imyambaro n'ibyo kurya byo guha abantu batishoboye.

Iyi korali imaze gukora Album 8 z'indirimbo z'amashusho, aho iri kukanyuzaho yitwa "Azaza", iri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye cyane cyo kwizihiza Yubile y'imyaka 25. Icyo gitaramo kizaba tariki 29/6/2024, kikazabera ku rusengero ry'Abadivantisiti rwa Kigali Bilingual Church i Remera. Bazaba bari kumwe na Vumiliya Mfitimana, kandi kwinjira ni ubuntu.

Perezida wa El-Shaddai choir, Ndayambaje Eric yabwiye inyaRwanda ko ikigamijwe muri iki gitaramo ari "ugukusanya inkunga yo gusura imfungwa muri gereza ya Mageragere, no kuzakora ibiterane by'ivugabutumwa (Amavuna) no gusana byibura rumwe munsemgero zafunzwe ruherereye hanze ya Kigali."

Yatangaje ko kuba bamaze imyaka 25 "bitwibutsa ibihe twanyuzemo, bitwibutsa abantu bagiye bakira indwara biturutse ku ndirimbo zacu". Yatanze urugero rw’igitaramo bigeze kuririmbamo bambaye ibitambaro mu mutwe, ubwo baririmbaga indirimbo "Ubuzima" baje kuyisoza bakura ibitambaro mu mutwe bisobanuye ko bazata uburwayi n’ibindi byago.

El Shaddai choir irahamagarira abakunzi bayo kuzitwaza inkunga cyangwa kuyohereza kugira ngo ikore umurimo w'Imana. Abazitabira igitaramo cyabo bazahimbaza Imana mu ndirimbo zitandukanye z'iyi korali nka "Ntabaza", "Isabato","Gumana Nanjye", "Kubwo Kwizera", "Sinzakuvaho", "Ubuzima", "Ni Yesu gusa", n'izindi nyinshi.


El Shaddai Choir ifite amateka akomeye muri Gospel mu Karere


El Shaddai choir bakora ivugabutumwa mu ndirimbo riherekejwe n'ibikorwa by'urukundo


Barashima Imana yabanye nabo mu myaka 25 bamaze bakora ivugabutumwa

REBA INDIRIMBO "AZAZA" YA EL-SHADDAI CHOIR


REBA "NTABAZA" IMWE MU NDIRIMBO ZA EL-SHADDAI CHOIR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pierre8 months ago
    Iyi korari ndagukunda igira indirimbo nziza zagahozo sikora kumutima Iyaba nayandi makorari yakoraga ibikorwa byagutse byurukundo bakwiriye kubigiraho.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND