FPR
RFL
Kigali

Minisiteri ya siporo yageneye ubutumwa Abanyarwanda nyuma y'umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/06/2024 21:23
0


Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yageneye ubutumwa Abanyarwanda ibashimira ko bitabiriye umukino wa gishuti wahuje Rayon Sports na APR FC ndetse inabiseguraho ku bitaragenze neza.



Ubu butumwa yabunyujije ku rubuga rwayo rwa X kuri iki Cyumweru. 

Yashimiye abitabiriye inavuga ko byari byiza igira iti" Minisiteri ya Siporo irabashimira uburyo mwitabiriye ku munsi w'ejo igikorwa cyiswe "Ihuriro ni mu Mahoro" cyabereyemo umukino wahuje APR FC na Rayon Sport. Byari byiza cyane kubabona mwese muri stade yanyu".

Minisitiri ya siporo yakomeje ishimira abashinzwe inzego z'umutekano ndetse inisegura ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Sitade.

Iti" Tunashimiye abashinzwe umutekano ndetse n'inzego z'ubutabazi bafashije abaje kuri stade bose. Abagize ibibazo bose barafashijwe n'abake bagiye kwa muganga baratashye, umwe niwe bakiri kwitaho.

Tuboneyeho kandi kubiseguraho ku bitaragenze neza mu buryo bwo kwinjira muri Stade Amahoro.Turabizeza ko twafashe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza.Mwarakoze cyane".

Kuri uyu mukino wa gicuti wari ugamije gusogongera Stade Amahoro nyuma y'uko ivuguruwe, warangiye Rayon Sports na APR FC zinganyije 0-0 , abafana babaye benshi bateza umuvundo watumye bamwe bakomereka ndetse bajyanwa kwa muganga ubwo bagerageza kwinjira muri Stade Amahoro ngo bakurikirane uyu mukino.


Umukino wa gicuti wari wahuje Rayon Sports na APR FC witabiriwe n'abafana benshi ndetse bateza n'umuvundo bituma hari n'abawukomerekeramo





Minisiteri ya siporo yashimiye abawitabiriye, inisegura ku bitaragenze neza 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND