FPR
RFL
Kigali

Chriss Eazy yikije ku gukorana na Darina muri ‘Sekoma’ n’uruhare Pascaline bavugwa mu rukundo yayigizemo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/06/2024 15:59
1


Christian Rukundo Nsengimana [Chriss Eazy] yamaze gushyira hanze indirimbo yari amaze iminsi ateguza, ikaba ije nyuma y’ibihe bitoroshye yanyujijwemo no kwibwa bimwe mu bikoresho yarimo yifashisha mu kuyitunganya.



Ku wa 10 Kamena 2024 ni bwo Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yemeje amakuru y'uko bibwe ibikoresho birimo mudasobwa ebyiri na telefone y’uyu muhanzi byose byabarirwa muri Miliyoni 6Frw.

Bikaba byari mu bihe barimo basoza ikorwa ry’amashusho y’indirimbo Sekoma bari bamaze iminsi bakora ndetse ikirego cyahise gitangwa mu bugenzacyaha kugira ngo babikurikirane.

Nubwo byagenze gutyo ariko indirimbo hakaba haritabajwe ubundi buryo ku gicamunsi cy’uyu wa 16 Kamena 2024 ikaba yamaze kugera hanze.

Ni indirimbo ikoze mu buryo bwihariye burimo udushya twinshi.

Uyu muhanzi ubihuza no gutunganya amashusho amenyereweho, igaragaramo kandi umukobwa mushya mu birebana n’amashusho y’indirimbo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Chriss Eazy yasobanuye impamvu yo guhitamo uyu mukobwa harimo kuba barabonye ari we uhura n’inkuru ikindi n’izina afite bumvise rizarushaho kuyizamura.

Ati”Narebye amashusho nagombaga gukora mbona nta wundi ukwiriye kujyamo kandi gukorana na we byari byoroshye kuko namutoranije nabyitondeye.”

Ku kirebana no kuba igiye hanze  harabayeho ikibazo cyo kwibwa, yagize ati”Ni hatari kuko nabanje gusubiramo gusa byatumye nkuba Gatatu imbaraga nari nakoresheje kugira ngo mpe abantu ibintu byiza baba banyizeyeho.”

Inkuru ya Sekoma uyu musore avuga ko ari urukundo asanzwe aririmba yongeye kuva imuzi kandi ko we ubu aribwo acyinjira mu gihe cy’ibirori (Summer) abantu ari ukumwitega.

Ku birebana n’Umuhoza Emma Pascaline bavugwa mu rukundo no kuba hari uruhare yabigizemo dore ko asanzwe ari inshuti ya Kayumba Darina yakoresheje muri ‘Sekoma’  yagize ati”Bariya ni abantu banjye bampaye amaboko bombi kuri iyi ndirimbo.”

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'SEKOMA'

">

Chriss Eazy yamaze kwinjiza abantu mu bihe by'ibirori, abaha indirimbo nshya nyuma y'iziri gutigisa imihanda yagizemo uruhare zirimo Jugumila na BanaYavuze ko yasanze nta wundi mukobwa yakoresha muri Sekoma utari Kayumba Darina kandi ko bahuje bigaragaraPascaline uvugwa mu rukundo na Chriss Eazy yagize uruhare mu itunganywa ry'indirimbo nshya 'Sekoma'Pascaline na Darina basanzwe ari inshuti z'akadasohoka kandi bakaba abantu ba hafi ba Chriss Eazy, banafashishije mu itunganywa ry'indirimbo ye nshya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jamaa1 week ago
    Muzatubatize anapsychologue batubeire impamvu ki abakobwa bakunda gufotorwa bahennye.





Inyarwanda BACKGROUND