FPR
RFL
Kigali

Euro 2024: Kobbie Mainoo, Lamine Yamal, Jude Bellingham mu bakinnyi bato bo kwitega muri Euro ya 2024

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:13/06/2024 11:00
0


Mu mikino ya Euro izabera mu Budage, hitezwemo kwigaragaza ku bakinnyi bakiri bato, bashaka gufata imyanya ihoraho mu makipe y'ibihugu, ndetse no guhatanira ibihembo bihabwa abakinnyi bato beza, byaba na ngombwa iyi Euro ikagira abo isigira Ballon d'Or nka Jude Bellingham.



Hasigaye umunsi umwe gusa, ubundi mu mijyi nka Berlin, Cologne, Frankfurt, Dortmund, Hamburg, Leipzig, Munich, Gelsenkirchen, Düsseldorf na Stuttgart hagatangira gukinirwa imikino ya Euro izamara ukwezi itanga ibirori bya ruhago mu Budage no ku Isi. 

Hari bamwe mu bakinnyi bakiri bato bitwaye neza mu makipe bakinira, nta gihindutse bashobora gukomereza ku muvuduko bari bafite bityo bakaba banahatanira igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa ukuri muto.

Iki gihembo ahanini gihabwa umukinnyi muto gusa akenshi akunze kuba atarengeje imyaka 22. Bisobanuye ko mu bakinnyi bari munsi y'imyaka 22 y'amavuko, hazishakamo uwegukana igihembo cya Pedri ukomoka muri Esipanye, umukinnyi wagitwaye muri Euro ya 2020 yakinwe muri 2021 kubera Civide 19. 

Mu kureba abakinnyi batanu beza bato bari muri Euro ya 2024 izabera mu Budage, Inyarwanda Sports yagendeye ku bakinnyi batarengeje imyaka 22 y'amavuko, ndetse bakaba banitwara neza mu makipe babarizwamo. 

 5. Rasmus Hojlund (Denmark)


Umunya Denmark Rasmus Hojlund ukinira Manchester United, ni umwe mu bakinnyi bato habanzwe amaso muri Euro ya 2024 izabera mu Budage.

Ku myaka 21 y'amavuko, ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Denmark, byatangiye kwandika ko uyu mukinnyi Manchester United yaguze muri Atlanta ari we nkingi ya mwamba iki gihugu ya Denmark ifite ndetse iziringira mu mikino ya Euro.

Nubwo Rasmus Hojlund bakunze kumunenga kudahozaho muri Manchester United, abasesenguzi basanga azaba rutahizamu ukomeye cyane, ndetse no mu ikipe y'igihugu ya Denmark akaba adasiba kugaragaza ko ari indwanyi.

Muri uyu mwaka w'imikino urangiye, Rasmus Hojlund ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri UEFA Champions League aho Manchester United yasezerewe afite ibitego bitanu.

Mu mukino ya English Premier League, Rasmus Hojlund Rasmus Hojlund yasoje umwaka w'imikino wa 2023-2024, atsinze ibitego 10, ndetse Manchester United imutangaza mu bakinnyi batatu beza igomba kuzubakiraho imishinga yabo.

Mu ikipe y'igihugu ya Denmark, Rasmus Hojlund muri uyu mwaka w'imikino amaze kuyikinira imikino umunani, amaze kuyitsindira ibitego birindwi.

4. Jude Bellingham (England) 


Jude Bellingham, kuva yava muri Brussia Dortmund akerekeza muri Real Madrid, amaze kuba ibindi bindi mu mupira w'amaguru. Mu mwaka we wa mbere muri Real Madrid, yakoze ibikorwa bishobora kwibagiza abafana bayo umufaransa Zinedine Zidane. 

Umwongereza Jude Bellingham ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite kugeza ubu. Ni umukinnyi witabiriye iri rushanwa nyuma yo gutwarana na Real Madrid irushanwa rya UEFA Champions League ndetse na shampiyona ya Espagne.

Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi ari no mu bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ‘Ballon d’Or 2024’ kuko mu mwaka ushize yatsinze ibitego 25 ndetse atanga imipira ivamo ibindi 16.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza ari nayo azaba ahagarariye muri Euro 2024, biteganyijwe ko ari we uzaba wifashishwa mu gufasha abataha izamu.

3. Florian Wirtz (Germany) 


Umudage Florian Wirtz ni umukinnyi w’imyaka 21 uzaba uri mu bitezwe muri iri rushanwa kuko ari imikino izaba iri kubera mu gihugu cye. Uyu mukinnyi yafashije cyane ikipe ye ya Bayer Leverkusen kwitara neza mu mwaka ushize.

Uyu mukinnyi ukina hagati ariko anasatira izamu, mu mwaka ushize yakinnye imikino 49 atsindira Bayer Leverkusen ibitego 18 n’imipira ivamo ibindi 20. Muri rusange yabafashije kurema uburyo bw’igitego inshuro 70 muri Bundesliga gusa. Ibyo byose kandi yabikoze ari no gukina nyuma y’igihe kinini yari amaze mu mvune.

2. Kobbie Mainoo Boateng (England)


Kobbie Mainoo Boateng, muri Euro ya 2024 azaba ahanzwe amaso mu ikipe y'igihugu y'u Bwongereza

Kobbie Mainoo w'imyaka 18 y'amavuko ukinira Manchester United mu kugira hagati, akomeje kuvugisha isi, ukurikije ubuhanga budasanzwe amaze kugaragaza mu gihe gito amaze ahawe umwanya na Eric Ten Hag utoza Manchester United. 

Bwa mbere ahamagarwa mu ikipe y'igihugu y'Ubwongereza kuri Kobbie Mainoo Boateng, byari nk'impanuka kubera ko atari yisanze ku rutonde rw'abakinnyi Gareth Southgate yari yahamagaye ngo mabufashe mu mikino ibiri ya gicuti, Ubwongereza bwakinnye na Brazil hamwe n'Ububiligi. 

Kobbie Mainoo, yaje kongerwa mu ikipe y'igihugu nyuma y'igitutu itangazamakuru ryashyize ku mutoza Gareth Southgate. Umukino wa mbere yakinnye na Brazil, yinjiye mu kibuga asimbuye, gusa ibyo yakoze byatumye Gareth Southgate afata icyemezo cyo kujya  amubanza mu kibuga. 

Umukino wa kabiri Kobbie Mainoo yakiniye Ubwongereza, yabanje mu kibuga ubwo bakinana n'Ububiligi, gusa uwo mukino warangiye Kobbie Mainoo atorwa nk'umukinnyi mwiza w'umukino. 

Nubwo ari umukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira, Kobbie Mainoo Boateng muri English Premier League 2023-24 yakinnye imikino 24, atsinda ibitego bitatu. Muri Manchester United, Kobbie Mainoo umwaka w'imikino warangiye yaramaze kwicaza burundu Umunya Brazil Casemiro, umukinnyi wamamaye muri Real Madrid. 

1. Lamine Yamal (Spain) 


Lamine Yamal umaze igihe yiharira uduhigo tw'abakinnyi bato, ategerejwe muri Euro, aho azaba ari gufasha ba rutahizamu ba Esipanye, gusa we akina anyura ku ruhande. Euro ya 2024 izabera mu Budage, niryo rushanwa rya mbere agiye kwitabira ahagarariye ikipe y'igihugu ya Esipanye. 

Amateka azatangira kuyandika ubwo azaba akina umukino wa mbere kuko azaba ashyizeho agahigo ko gukina iri rushanwa ari muto cyane, dore ko afite 16. Azaba yakuyeho agahigo ka Kacper Kozłowski.

Gutsinda igitego cyangwa agatanga umupira uvamo ikindi nabyo bizaba ari amateka kuri we kuko ari we mukinnyi muto uzaba ubikoze mu mikino ya Euro. Mu gihe gito Lamine Yamal akiniye FC Barcelona, amaze kuyitsindira ibitego birindwi anatanga imipira 10 yabyaye ibitego. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND