Umuramyi Jado Sinza [Sinzabyibagirwa Jado] yatangiye imyiteguro yo kurushinga n’umukobwa bamaze igihe bakundana, nyuma y'uko berekanwe mu rusengero nka kimwe mu biranga abakozi b’Imana bifuza gushyingirwa byemewe n'Itorero.
Jado Sinza wakunzwe mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero,
Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y’agakiza n’izindi, ari mu
myiteguro yo gushinga urugo n’umukobwa bamaze igihe bari mu rukundo witwa
Umulisa Esther basanzwe bakorana umurimo w’Imana.
Ku cyumweru tariki 2 Kamena 2024, ni bwo umuhanzi
Jado Sinza yerekanywe muri ADEPR Kumukenke n’umukunzi we bitegura kurushinga
bakabana akaramata binyuze mu nzira y’abakristo.
Esher ugiye gushyingiranwa na Jado Sinza, ni
umwe mu basanzwe bamufasha mu bihangano bye no mu bitaramo, ndetse nawe akaba asanzwe ari
umuririmbyi mu bihangano by’abahanzi batandukanye. Ni murumuna na Neema Marie Jeanne wamamaye muri Korali Iriba.
Kuri uyu munsi bamaze kwerekanwa no guhamya ko bamaze kumaramaza kubana nk’umugabo n’umugore, nubwo imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanije. Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko ubukwe bwabo buzaba tariki 21 Nzeri 2024.
Jado Sinza na Umulisa Esther berekanwe mu rusengero
Umuramyi Jado Sinza na Esther bari mu myiteguro yo gushinga urugo
Ubukwe bwa Jado Sinza na Esther buzaba tariki 21 Nzeri 2024
KANDA HANO UREBE IMWE MU NDIRIMBO ZA JADO SINZA
TANGA IGITECYEREZO