Pastor Niragire Germain wahoze akora umwuga udakiranutse w’ubusambanyi ariko akaza kwakira agakiza, yasezeranye imbere y’amategeko n’umuhanuzi Tuyishime Ganza, ibintu byatigishije imbuga nkoranyambaga.
Guhera ku mugoroba wa tariki ya 30 Gicurasi 2024 imbuga nkoranyambaga zatangiye kubomborana bitewe n’inkuru y'abari mu ivugabutumwa babiri bafite inkuru idasanzwe bihuje. Abo ni Tuyishime Ganza wakoze ubukwe na Pastor Germaine.
Tuyishime Ganza yamaze igihe kitari gito
acungira umutekano umuhanzi w'icyamamare Mugisha Benjamin [The Ben], ariko nyuma aza kubihagarika, yinjira mu gukora umurimo w’Imana.
Ni mu gihe Pastor Germaine yahoze akora umwuga w’uburaya, nyuma aza
kuwuvamo atangira kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Aba bombi basezeraniye mu mategeko mu Murenge wa
Kimihurura, Akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru
bumvikanye amashimwe ari menshi.
Pastor Germaine yagize ati: ”Ikintu nabwira abantu ni uko umugambi w’Imana
utajya upfa, ikindi umugambi w’Imana nturogwa, Imana iyo ivuze ijambo irarisohoza.”
Umuhanuzi Ganza yavuze ko yahuye na Germaine ubwo
yari akigera i Kigali avuye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rusizi aho
avuka.
Mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda, Ganza yagize ati: ”Turanezerewe
ibyo Yesu akoze mu rukiko twanyuzemo ntabwo byari byoroshye.”
Ubu bukwe bwabo bwagiye butegwa imitego irimo kuba Ganza ngo hari umukobwa yaba yarateye inda, ariko ibyo yabihakanye.
Indi mihango y’ubukwe bw'aba bombi iteganijwe kuwa 28 Nyakanga 2024.
TANGA IGITECYEREZO