RFL
Kigali

Perezida wa Rayon Sports yongeye guhakana ko ikipe ayoboye yagize umwaka mubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/05/2024 14:02
0


Perezida w'Ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yongeye kuvuga ko iyi kipe abereye umuyobozi itagize umwaka mubi kuko bari kugenda bajya imbere ugereranyije no mu myaka yashize.



Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu kiganiro cyahariwe Rayon Sports kizwi nka Rayon Time kibera kuri Radio ya Isango Star.

Uwayezu Jean Fideli yavuze ko atemeranya n'abajya bavuga ko Rayon Sports yagize umwaka w'imikino mubi maze awugereranya n'iyari yabanje.

Ati"Njyewe ntabwo nemeranya n'abavuga ngo byagenze nabi.Abo wabumva,ibyo avuga wabyubaha ariko niba amakipe 16 yarashakaga gutwara igikombe cya shampiyona mu kaba aba 2,njya mbabwira ngo ese imyaka 4,umwaka wa mbere twabaye aba 7,ukurikiyeho tuba aba 4,ukurikiyeho tuba aba 3 none tubaye aba 2. 

Ni umwaka mubi cyane ugereranyije n'iyihe myaka?

Ikipe yatwaye shampiyona ni ikipe ikomeye twese tuzi,iyobowe ifite ubushobozi. Kuba rero yaratwaye igikombe tukaba aba 2 ntabwo aricyo twashakaga abantu bajye babyumva twifuzaga gutwara igikombe.

Igikombe kiraryoha twaragihataniye,twaravunitse ariko ntabwo umwaka w'imikino wabaye mubi kuko Rayon Sports ntabwo yigeze ijya mu makipe arwana no kutamanuka ntiyabaye iya 4 ntiyabaye iya 5 twabaye aba 2.Ntabwo aribyo Twashakaga abantu banyumve neza ariko twaragerageje''. 

Perezida wa Rayon Sports yakomeje avuga ko no mu gikombe cy'Amahoro bitagenze neza gusa bakaba baratakaje abakinnyi bitabatutseho.

Yagize ati "Mu gikombe cy'Amahoro mu mwaka ushize twari twagitwaye byari byiza ariko ubu kubera ingorane twagiye tugira tugatakaza abakinnyi bitaduturutseho twafashe umwanya wa 3.

Ubundi ugereranyije n'uko twari duhagaze uko twari tumeze n'uko twari twaratangiye ntabwo aribyo byari bitubireye. Nkavuga rero ngo ni uko byagenze Rayon Sports yabaye iya 2 muri shampiyona,ifata umwanya wa 3 mu gikombe cy'Amahoro ntabwo aribyo twashakaga niko byagenze''. 

Yanasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira kuko amakosa yakozwe azakosorwa.

Ati" Mbwira abakunzi bacu kudushyigikira,ubwo tubisabira n'imbabazi kuko baba bashaka ko iba iya mbere kuko natwe imbaraga dushyiramo uko dukora niko tuba twifuza ariko siporo ni siporo.

Guhatana ni uguhatana icyangombwa ni ukuvuga ngo ese amakosa yatumye tutaba aba mbere ,hari amakosa cyangwa se n'ubushobozi byose birashoboka".

Ntabwo ari ubwa mbere Uwayezu Jean avuze ko Rayon Sports ititwaye nabi mu mwaka w'imikino uheruka gusozwa bitewe nuko hari abakinnyi batakaje barimo Luvumbu Nzinga, Rwatubyaye Abdul na Joakim Ojera.


 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND