Zuba Vanessa Mutesi ari mu bakobwa bakunda u Rwanda bikomeye wize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaza kuhava akagaruka gukomeza kugira uruhare mu kubaka urwamubyaye.
Niba uri kwitabira cyangwa gukurikirana imikino ya BAL
iri kubera muri BK Arena wumva ijwi rimeze nk'iryo wumvise kuri radiyo zimwe mu
Rwanda.
Rikaba ari ry’umunyamakurukazi Zuba Mutesi umaze
kwamamara mu kuyobora ibirori n’ibitaramo bikomeye nk'icyo Joshua Baraka aheruka
gukorera mu Rwanda.
Hakaza kandi ko yayoboye ibitaramo bya Trace Awards&Festival
byabereye muri Camp Kigali ndetse ubwo DJ Kamo Mphela aza mu Rwanda nabwo niwe
wakiyoboye n’ibindi.
Twifuje kugaruka gato kuri uyu mukobwa ukomeje gutigisa
imihanda ya Kigali mu birori n’ibitaramo bikomeye bikomeza kuhabera.
Zuba Vanessa Mutesi yavutse mu 1999 muri Kampala mu
gihugu cya Uganda aho Nyina yakuriye mu nkambi z’impunzi z’abanyarwanda bari
barahahungiye.
Nyuma yaje kuza mu Rwanda ari muto niho yize amashuri
kugeza ku yisumbuye, ayasoje muri 2018 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2021 ni bwo yasoje Kaminuza mu ishami ry’ibijyanye n’itumanaho n’uburinganire.
Ni umwanditsi wibanda ahanini ku birebana n’ubuzima bwo
mu mutwe. Akunda cyane umuziki, kuganira no guseka aho ari haba nta rungu.
Avuka mu muryango w’abana 7, we akaba ari bucura, yarezwe na
Mama we banasa cyane kuko ababyeyi be baje gutandukana.
Kudakurira mu biganza by’ababyeyi bombi byamugizeho
ingaruka ariko kuba yarafite bakuru be n’abasaza be bamukunda bamutetesha nabwo
byabaye ibintu birebire.
Yakuranye igikomere cyo kumva ko gutandukana kw’ababyeyi
be ari we wabaye imvano noneho byakubitiraho ukuntu abantu bamuhozaga ku nkeke
ngo arabyibushye akumva ariyanze.
Ari nabyo byatumye ashaka kugira ubumenyi ku birebana n’ubuzima
bwo mu mutwe uko umuntu ashobora gukira ibikomere byo mu buto.
Ubwo yigaga muri Amerika ikintu cyamugoye ni ukubona
ukuntu abantu baba ari banyamwigendaho, bahura mu buryo bw’akazi
gusa.
Uyu mukobwa ku mubiri we afite tattoo ahantu hatandukanye
ngo bishingira ahanini ku rukundo akunda ubuhanzi kandi zose zifite igisobanuro ku buzima bwe no muri rusange.
Mu mvugo ye yaba mu biganiro agenda atanga ahantu hatandukanye
yumvikana avuga ku rukundo akunda u Rwanda cyane.
Ishingiro ryabo rikaba kuba yarumvise inkuru z’uburyo
kutagira igihugu biryana bihereye kuri Mama wawe wakuriye mu nkambi z’impunzi
muri Uganda.
Hakaza kandi no kuba atumva impamvu adakwiriye kuba mu
gihugu cye ngo agiteze imbere akajya guteza imbere iby’abandi
batazanabimushimira.
Yumva akwiye kugira uruhare mu gutegura ahazaza
h'abazamukomokaho n’abandi.Zuba Mutesi aha yari kumwe na Slimdope umunyafurikay'Epfo bari gufatanya kuyobora ibikorwa bya BAL muri BK Arena
Ni umukobwa ufite ijwi rikomeye n'Icyongereza kivugitse neza byorohereza n'abanyamahanga kumva ibyo avuga
Yize Kaminuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asoje yiyemeza gukomereza ibyo akora byose mu Rwanda umubyeyi we yaharaniye kubohora
Aho ari hose aba yibutsa abantu ko ari Umunyarwandakazi kuko aricyo kirango yumva gikwiye kumuranga mbere y'ibindi byose
Ahuza umwuga w'itangazamakuru no kuba umushyushyarugamba mu birori n'ibitaramo bikomeye
TANGA IGITECYEREZO