Kigali

Yakoze impanuka akuka amenyo 7: Ishimwe Diane arasaba ubutabera avuga ko yimwe n’ikipe ya Benediction Club - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:27/05/2024 8:14
1


Ishimwe Diane wahoze akinira Benediction Club y'i Rubavu, agaya iyi kipe ko itamwitayeho mu bihe bye by'uburwayi, ndetse atekereza kuyirega mu rwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB), nk'inama yagiriwe n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, FERWACY.



Tariki ya 10 Werurwe 2020 ni umunsi w'ububabare bw'umubiri butazibagirana kuri Ishimwe Diane, umukobwa wihebeye umukino w'amagare mu buto, nyuma akawuvanwamo n'impanuka yatumye akuka amenyo arindwi ndetse akanagira n'izindi ndwara amaranye Imyaka 4 zirimo umutwe udakira ndetse n’umugongo.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Gatsibo ho mu Burasirazuba bw'u Rwanda yize gutwara igare mu buto, akaryifashisha mu mirimo yo mu rugo nko kuvoma amazi n'ibindi.

Mu mwaka wa 2017, Diane yitabiriye Imikino y'Umurenge Kagame Cup ku rwego rw' Akarere ka Gatsibo, yegukana umwanya wa Kabiri mu Cyiciro cy'abagore, anaba uwa mbere mu bangavu, bituma abengukwa na Muhazi Cycling Team yamazemo igihe gito, nyuma yerekeza muri Benediction Club y'i Rubavu, ibyo kwiga amashuri asanzwe nabyo arabyirengagiza.

Muri Werurwe 2020, abakobwa ba Benediction Club bakoreraga imyitozo i Musanze bahuye n'impanuka, Ishimwe Diane agwa hasi, bimuviramo gukuka amenyo arindwi.

Aganirira na InyaRwanda yagize ati "Nari muri Benediction muri 2020, nza gukora impanuka, twari mu myitozo y'ikipe i Musanze, ku ya 10 Werurwe 2020. Naraguye, naguye ndi kumwe n'abandi muri 'Peloton' nkuka amenyo arindwi. Nakutse amenyo, nicyo kibazo cyagaragaye ako kanya, ariko nyuma naje kugira ibibazo by'umugongo ngira umutwe  uhoraho."

Ishimwe Diane avuga ko nyuma yo gukora impanuka, yamaze igihe adakandagira ku igare, ikipe ya Benediction Club yakiniraga itinda kumuha intsimburangingo, ibyatumye yitabaza itangazamakuru ryamufashije kwibutsa ikipe ko akeneye amenyo y'amakorano, nubwo na nyuma y'aho ngo abayobozi ba Benediction Club bamutereranye.

Ishimwe Diane avuga ko impanuka yagize yatumye atakaza imikorere yuzuye y'umubiri we, ndetse yumva ko ikipe itari kumureka uko 

Aha yagize ati "Namaze amezi 9 ntarasubira ku igare, ntarabona intsimburangingo. Mu Kuboza 2020 nibwo bampaye intsimburangingo, ariko nabwo nabanje gukora Ikiganiro (Mu itangazamakuru) mvuga ko bandangaranye."

Bakimara kumpa intsimburangingo nta muntu (Wo muri Benediction) wongeye kunkurikirana."

Ishimwe avuga ko mu gihe gikomeye cy'uburwayi, abo mu ikipe ye baje gusura urugo yabagamo rimwe gusa bagasiga ibihumbi 40 by'amafaranga y'u Rwanda, ubundi Sempoma Felix wari umutoza mukuru w'ikipe y'abagabo (Benediction Club) akamwoherereza ibihumbi 20Frw. Amafaranga y'ikipe aheruka avuga ko ari ayo.

Uko ibihe byagiye bisimburana, Ishimwe yagiye abaza niba hari uko yafashwa gukira akagaruka ku igare ariko akabura umuha igisubizo, nyamara mbere yari yarabwiwe ko abakinnyi ba Benediction Club batangirwa umusanzu w'ubwishingizi muri Kompanyi ya Radiant.

Uyu mukobwa w'imyaka 23 y'amavuko, avuga ko yakomeje kubura igisubizo, ndetse nyuma biza kurushaho kumubera bibi mu 2023, ubwo yahamagaraga Munyankindi Benoit wari Umuyobozi wa Benediction Club, akabwirwa ko uwo mwanya wahawe undi. Ati "Benoit yansubije ko atakibarizwa muri Benediction, ko nabaza abandi barimo."

Ibirenze ikipe, Ishimwe Diane avuga ko yakomereje ku Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda FERWACY, abajije niba ntacyo yafashwa ngo avuzwe indwara amaranye igihe, abwirwa ko inama nziza ari uko yarega Benediction Club muri RIB!!.

Ati "Nandikiye FERWACY..., Umuyobozi (Ndayishimiye Samson) ambwira ko yaganiriye na Komite babona ko nta kindi kintu bamfasha, ngo nzajye kuri RIB ndege ikipe niho bamfasha."

Uyu mukobwa usa n'utaramenya niba koko akwiriye kubariza muri RIB cyangwa ahandi, avuga ko akeneye kuvuzwa ndetse agasubizwa mu bikorwa by'umukino w'amagare nko gutoza n'ibindi.

Diane ubwo yari akiri umukinnyi w'igare atarakora impanuka 

Yagize ati "Igikenewe ni uko, niba koko ubwo bwishingizi buhari nabuhabwa ngakurikirana ikibazo cyanjye cyangwa nabo bakamenya uko ndwaye, kuko nkeneye kuvuzwa. Icya mbere nkeneye ni ubuvuzi, kuko aka kanya ntabwo ababyeyi banjye bafite ubushobozi bwo kumvuza."

Si Ishimwe Diane wenyine ufitanye icyo twakita ikibazo na Benediction Club kuko na mugenzi we Mukundente Genevieve wavunikiye mu mikino y'Ubutwari ya 2020 byamuviriyemo guhagarika ibyo gutwara igare, akaba avumira ku gahera ubuyobozi bw'iyi kipe ibarizwa mu burengerazuba bw'u Rwanda bigendanye n’uburyo yacitse igufa ry’akaguru ariko bikarangira uko.

Ku ruhande rw'umuyobozi w'ikipe ya Benediction Dady Bagabo avuga ko Diane ibyo avuga bitari ukuri. Yagize Ati" Mu by'ukuri uwo mukinnyi yababeshye. Diane yakoze impanuka ari mu byitozo akuka amenyo icyo gihe ikipe yamuhaye insimburangingo amera neza ndetse nyuma asubira mu kibuga arakina gusa nyuma biramunanira."

Uyu muyobozi avuga ko ntacyo batakoreye Diane ndetse avuga ko ubwishingizi avuga nta bwari buhari kuko ikipe ifata umukinnyi imaze kumenya ko afite ubwishingizi bwa mituel kandi ko nawe aribwo yari afite. 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO DIANE YAGIRANYE NA INYARWANDA TV 

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nicky7 months ago
    Pole sana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND