RFL
Kigali

Gahunda y’umunsi we, kuri Miss Rwanda yanyuzemo n’uruganda rw’imideli: Qrista Iradukunda twaganiriye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/05/2024 20:20
1


Rwiyemezamirimo mu mideli n’umunyamideli witabazwa na kompanyi zinyuranye, Qrista Iradukunda, uri mu bakobwa bari bahagarariye umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2022, yagarutse ku kamaro iri rushanwa ryamugiriye, uburyo umunsi we uba upanze, ubushabitsi mu bwiza n’imideli.



Qrista Iradukunda ari mu bakobwa bato bihagazeho mu ishoramari rishingiye ku mideli banitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza na benshi dore ko ku mbuga nkoranyambaga akurikirwa n’abatari bacye aho ku rubuga rwa Instagram afite abarenga ibihumbi 100.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Qrista yagarutse kuri Miss Rwanda, ati: ”Kuba umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda byamfashishije kuzamura icyizere nigiriraga, ubu nshobora kubasha gutanga igitekerezo mu buryo bworoshye.”

Avuga ko byamufashije kugira ibitekerezo byagutse kandi ko kugeza ubu ashima Imana yatumye yitabira iri rushanwa rigiye kumara imyaka 2 ritaba.

Ku birebana no kuba mu ruganda rw’imideli n'uko yigiriye inama yo gutangira Qrista Collection, yavuze ko iteka icyo ushaka ugiharanira kandi ko yamaze kubona ko abantu bamaze gusobanukirwa ko mu mideli naho harimo akazi.

Yavuze ko atari umukobwa ukunda gusohoka cyane ahubwo ko kenshi aba ari mu bikorwa abona byamugirira inyungu, bikamufasha kwinjira ku bikorwa by’akazi ke ka buri munsi.

Agaruka ku buryo mu bihe by’akazi biba byifashe yagize ati: ”Ubundi mbyuka saa kumi n’ebyi za mu gitondo, icyo gihe ariko n’igihe ntafite akazi kenshi".

Yavuze akurikizaho gusenga, akareba uko ibikorwa by’akazi ke bihagaze, agatekereza yandika ibyo abona akwiriye gukora, ubundi akajya mu kazi anareba uko yarushaho gukora neza, ubundi rimwe ku mugoroba ajya muri Gym.”

Mu bihe by’impera z’icyumweru kenshi iyo atagiye mu kazi aba ari mu rugo akora isuku, ubundi agategereza ko ku wa Mbere hagera. Avuga ko atari umukobwa w’umunyabirori mu buzima bwe ahubwo yishimira kuba ari mu rugo iyo nta kazi afite.

Uyu mukobwa wasoreje amashuri yisumbuye muri Uganda, akaza no gufata amasomo y’igihe gito mu birebana n’indege, kuri ubu akaba akorana na RwandAir, yavuze ko akazi kamubanye kenshi ku buryo ataramenya neza igihe azatangirira kwiga Kaminuza.

Gusa bitewe n'uko Se yifuza kuzamubona asoje amasomo ya Kaminuza, Qrista yadutangarije ko nabyo abiteganya mu gihe kiri imbere. 

Yagize kandi ijambo agenera urungano rugenzi rwe, ati: ”Inama nagira abakobwa bakiri bato cyane, ni ukumenya icyo bashaka, bakamenya ko kubigeraho bazanyura muri byinshi bigoye ariko ntagucika intege.”

Uyu mukobwa witegura gufungura lipgloss line yise ‘Kunda’, izina rituruka ku izina rye Iradukunda, yavuze ko muri byose abantu bakwiriye gushyira Imana imbere kuko hamwe nayo byose bishoboka.Ari mu bakobwa bakiri bato bamaze gushinga imizi mu ruganda rw'imideliYitabazwa na kompanyi zitandukanye mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byaboSi umukobwa ukunda gusohoka n'ibirori bya hato na hato, kenshi aba aharanira ibirebana n'ahazaza heYavuze ko Miss Rwanda yatumye arushaho kwigira icyizere no gushira amanga mu gutanga ibitekerezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ADUHIRE JEAN D AMOUR2 months ago
    Rwose ntiyabeshye yavugishije ukuri kd nanjye musabira umugisha mwinshi kurushaho kuko ni umwana mwiza, uca bugufi Kuri Bose kugera nokumuzamu. Ubundi famille yabo rwose Imana ijye ibagurura imigisha kuko nanjye ndabihamyako banazi Imana Cyn.





Inyarwanda BACKGROUND