RFL
Kigali

Korali Galedi yakoze mu nganzo yibutsa abamenye Imana kureka gukora nabi bagakora ibyiza - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/05/2024 10:38
0


Korali Galedi yashyize hanze indirimbo nshya bise "Hembura Umurimo wawe" ibumbatiye ubutumwa bwibutsa abamenye Imana kureka gukora nabi bagakora ibyiza.



Korali Galedi ikorera umurimo w'Imana mu itorero rya Pentecote ADEPR, Paroisse ya Kicukiro, Itorero rya Nyakabanda. Nyuma y'ukwezi kumwe yari imaze ishyize hanze indirimbo "Waduhaye Uwagaciro", kuri ubu yamaze kugeza hanze indirimbo nshya "Hembura Umurimo wawe".

Perezida wa Korali Galedi, Bwana Rutagungira Ernest, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo yabo nshya "Hembura Umurimo wawe", irimo ubutumwa bureba abantu bose muri rusange, ariko by'umwihariko ikibutsa abamenye Imana ngo bareke gukora nabi bakore ibyiza.

Avuga ko ari cyo kizatuma n'abandi bahinduka, "bityo abatarayimenya nabo bifuze gukurikira Imana babitewe n'ingeso zabo nziza". Yakomeje avuga ko Galedi yibutsa abakristo ko bakwiye kugira ishyaka ry'umurimo w'Imana bigira kuri Nehemiya uvugwa muri Bibiriya.

Korali Galeedi yatangiye umurimo w’Imana mu 1997 yitwa iya Nyakabanda. Icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi batanu basengera muri shitingi; izina yakuweho ihabwa irya Ebenezer. Nyuma y’imyaka isaga itatu yahinduye izina yitwa Korali Galeedi, bisobanura igishyinga gihamya (Itangiriro 31 :46-48).

Iyi korali yakunze kugira umwihariko wo kuvuga ubutumwa hanze ya Kigali, mu bice by’ibyaro hirya no hino mu Rwanda ndetse iza kubihererwa igihembo cya Sifa Rewards na Isange Corporation. Yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Ineza", "Uri Imana", "Iyaba Uwiteka ari mu ruhande rwacu".


Korali Galedi yashyize hanze indirimbo nshya "Hembura Umurimo wawe"

REBA INDIRIMBO NSHYA "HEMBURA UMURIMO WAWE" YA KORALI GALEDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND