Kigali

Yatunguwe n'abarimo The Ben! Israel Mbonyi na Adrien Misigaro bakoranye ‘bwa mbere’ indirimbo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/05/2024 11:00
0


Ni inshuti z’igihe kirekire! Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye muri iki gihe, Adrien Misigaro na Israel Mbonyi bafashe amashusho y’indirimbo yabo bakoranye.



Yabaye indirimbo ya mbere aba bombi bakoranye nyuma y’igihe buri umwe ari mu rugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga.

Bombi bafashe amashusho y’iyi ndirimbo mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, bafatiye mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro.

Ni amashusho bafashe bihurirana n’itariki idasanzwe kuri Israel Mbonyi, kuko ari bwo yizihizaga isabukuru y’amavuko ye, dore ko yavutse tariki 20 Gicurasi 1992.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X [Twitter], Israel Mbonyi yashimye Imana ku bw’umunsi yavukiyeho. Ati “Imana ihe umugisha umunsi navutse! Kuva nkivuka narakwiringiye Mwami, wankuye mu nda ya mama. Nzahora ngushima.”

Yavuze ko mu gihe amaze abonye izuba ashima Imana ko yamugize icyambu. Ati “Nabaye ikimenyetso kuri benshi, uri ubuhungiro bwanjye bukomeye. Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe, utangaza ubwiza bwawe umunsi wose.”

Mu gihe bafataga amashusho y’iyi ndirimbo igaruka ku kuramya no gushima Imana, Mugisha Benjamin [The Ben] ari kumwe na Alex Muyoboke n’abandi batunguye Israel Mbonyi bamwifuriza isabukuru y’amavuko, no gukomera mu rugendo rwe rw’umuziki.

Ibaye indirimbo ya Gatatu itangajwe Israel Mbonyi ari gukorana n’undi muhanzi, mu gihe The Ben aherutse gutangaza ko yakoranye indirimbo ebyiri na Israel Mbonyi. The Ben yavuze ko izi ndirimbo zakorewe muri Country Records, kandi zizajya hanze mu minsi iri imbere.

Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo yihariye kuri we na Israel Mbonyi kuko ari ‘iya mbere twembi tugiye gukorana’. Ati “Ni indirimbo idasanzwe kuri njye na Israel Mbonyi, twamaze gufata amashusho ndizera ko izasohoka mu minsi iri imbere.”

Yavuze ko The Ben yabasanganiye ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, mu rwego rwo gufasha Israel Mbonyi kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Adrien Misigaro amaze iminsi ari mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’umuryango yashinze ‘MHN’, ndetse mu minsi ishize yasuye umuryango Sherrie Silver Foundation bafata amashusho y’indirimbo basubiyemo ‘Niyo Ndirimbo’ yakoranye na Meddy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Israel Mbonyi akoranye iyi ndirimbo na Adrien Misigaro mu gihe aherutse gutangaza ko ari mu myiteguro yo kujya gutaramira muri Uganda na Kenya. Aherutse gushyira hanze imbumbe y’indirimbo yasubiyemo yafatiye amashusho mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2023.

Tariki 23 Kanama 2024 azataramira muri Uganda kuri Lugogo Cricket Oval. Amatike aragura amashiringi 15,000 ahasanzwe, 30,000 muri VIP, 3,000,000 muri VVIP (Ameza y'abantu 10) na 1,000,000 ku Meza y'abantu 5. 

Kuwa 25 Kanama 2024 azataramira muri Kaminuza ya Mbarara naho muri Uganda. Amatike aragura amashiringi ya Uganda 20,000 ahasanzwe, 50,000 muri VIP, 1,000,000 muri VVIP (Ameza y'abantu 5). Amatike wayasanga kuri quicket.co.ug

Adrien Misigaro yafashe amashusho y’indirimbo yakoranye ‘bwa mbere’ na Israel Mbonyi
The Ben yatunguye Israel Mbonyi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye amwifuriza isabukuru y’amavuko 

Ku isabukuru ye, Israel Mbonyi yashimye Imana yamugize icyambu 


Israel Mbonyi yashimye Imana yatumye aba ikimenyetso kuri benshi


Israel Mbonyi yatangaje gahunda y'ibitaramo bibiri bikomeye azakorera i Kampala 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NIYO NDIRIMBO’ ADRIEN MISIGARO YASUBIYEMO AFATANYIJE NA SHERRIE SILVER FOUNDATION







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND