RFL
Kigali

Rooney yakomoje ku bakinnyi bakwiye gutandukana na Manchester United, n'abakwiye kuyigumamo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:20/05/2024 17:18
0


Wayne Rooney wabaye Kapiteni wa Manchester United n'ikipe y'igihugu y' u Bwongereza, yavuze ko Bruno Fernandez akwiriye kuguma muri Manchester United, naho Marcus Rashford akajya gushakira ahandi.



Nyuma y'uko Manchester United isoje umwaka w'imikino ari iya Munani muri English Premier League, ikaba ifite gahunda yo kwiyubaka, uwahoze ari Kapiteni wayo, Wayne Rooney yavuze ko ibyo yakwiyubakamo byose, igomba kugumana Bruno Fernandez, abakinnyi bakiri bato bakamwigiraho.

Manchester United iherutse gutangaza ko itagikeneye abakinnyi bayo uretse abana batatu gusa. Muri abo bakinnyi bavuzwe bagomba kuhaguma ni Rasmus Hojlund, Alejandro Garnacho na Kobbie Mainoo.

Wayne Rooney yagize ati: "Kubaka Manchester United, mbere na mbere ni ukugumana abakinnyi bato ifite, kuko bose baca amarenga ko bazaba bashoboye. Gusa bagomba kuba bari kumwe na Bruno Fernandez bamwigiraho.

Kubaka ikipe, ntabwo bizakorwa mu mwaka umwe gusa. Bibaye imyaka ibiri, icyetekezo cy'ikipe cyaba cyatangiye kugaragara".

Nyuma yo kuvuga ko Bruno Fernandez akwiriye kuguma muri Manchester United, Wayne Rooney yabajijwe kuri Marcus Rashford, nuko asubiza agira ati: "Twese turabizi ko Marcus Rashford afite ubushobozi bwo gukina umupira wo ku rwego rwo hejuru. Sinzi uko abitekereza, ariko mbona iki ari cyo gihe cyo kugenda, akajya kugerageza ahandi.

Yakagombye kuguma hano agafasha ikipe kugera kuri byinshi, ariko ikigaragara ni uko aramutse ahinduye ikipe, byamufasha kugera ku rwego benshi batamubonyeho".

Abakunzi ba Manchester United, bategerezanyije amatsiko uko ikipe yabo izitwara ku isoko ry'igura n'igurisha, nyuma y'uko igeze mu biganza bya Sir Jimm Ratcliffe, umuherwe ufite intego zo kuyigarurira igitinyiro.

Hari bamwe mu bakinnyi b'iyi kipe bamaze kuyimenyesha ko batazongera amasezerano, barangajwe imbere na myugariro Raphael Valane, Anthony Martial na Casemiro.

Hari n'abandi bifuza gusohoka muri iyi kipe barangajwe imbere na Mason Mount, Anthony, Harry Maguire we ari gusoza amasezerano ye kandi ntacyo ikipe imutekerezaho. 


Wayne Rooney yavuze ko Bruno Fernandez akwiriye kuguma muri Manchester United, abakinnyi bato bakamwigiraho


Wayne Rooney abona Marcus Rashford akwiriye kuva muri Manchester United akajya gushakira ahandi 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND