RFL
Kigali

Uko umukinnyi wa Real Madrid yahinduranyije umugore na mugenzi we bakomoka hamwe muri Brazil

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/05/2024 15:35
0


Myugariro w'ikipe ya Real Madrid, Eder Miltao yahinduranyije umugore na mugenzi we bakomoka mu gihugu kimwe cya Brazil ukinira Flamengo, Leo Pereira.



Mu minsi yashize ni bwo uyu mukinnyi wa Real Madrid abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko ari mu rukundo n'umukobwa w'umunyamideri nawe ukomoka muri Brazil witwa TainĂ¡ Castro.

Eder Miltao yashyizeho ifoto bari kumwe, ayiherekeresha amagambo agira ati "Umufasha wanjye mwiza". Uyu Munyamiderikazi nawe yahise yifashisha Instagram asubiza uyu mukinnyi akoresheje amagambo yuzuye urukundo.

Eder Miltao yagiye mu rukundo n'uyu mukobwa nyuma yuko mu minsi yashize atandukanye na Karoline Lima banabyaranye umwana we w'impfura y'umukobwa.

Uyu mukobwa kuri ubu umeranye neza na myugariro wa Real Madrid yahoze ari umugore w'undi mukinnyi ukomoka muri Brazil ukinira ikipe ya Flamengo yo mu Butaliyani witwa Leo Pereira.

Kuri ubu ariko uyu mukinnyi wanakiniye ikipe y'igihugu ya Brazil y'abatarengeje imyaka 17 na 20 ari gukundana na Karoline Lima wahoze ari umugore wa Eder Miltao. 

Mu minsi yashize ubwo hizihizwaga umunsi w'ababyeyi b'abagore, Leo Pereira abinyujije kuri Instagram ye yateye imitoma uyu mukobwa yandika ati "Umubyeyi mwiza cyane ku isi. Ndagukunda, ndagukunda, ndagukunda. ".

Ubwo bivuze ko aba bakinnyi bose bakomoka mu gihugu cya Brazil basa nk'aho bahinduranyije abagore aho umwe afite uwahoze ari umugore w'undi n'undi akaba afite uwahoze ari uw'undi.


Eder Miltao uri kubana na TainĂ¡ Castro wahoze ari umugore wa Leo Pereira 


Umugore wa Leo Pereira yahoze ari uwa Eder Miltao 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND