RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko Vera Sidika yakuranye ipfunwe ryo kugira ikibuno kinini

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/05/2024 11:27
0


Vera Sidika wamamaye mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye guhera mu kinyacumi kirenga, ubu akaba yitabazwa muri filimi zitandukanye ,yagarutse ku buryo yahoze atishimira imiterere Imana yamuhaye.



Vera Sidika uri mu bari n’abategarugori batigisa imyidagaduro ya Kenya, yagarutse ku buryo yahoraga ku nkeke mu minsi yatambutse kubera imiterere ye.

Avuga ko yageze no ku rwego yumvaga yifuza kuba yananuka kubera igitutu, atangira no kujya yambara ibintu binini ngo byibuze ahishe ukoa ateye.

Iyi mitekerereze yaje guhinduka ubwo yageraga muri Nairobi, maze  igatangira gutigisa uyu mujyi, na we atangira kwishimira ubwiza bwe.

Iyi nkuru uyu mugore yayibaze agira ati”Nagiye nibasirwa kenshi aho nigaga, nifuje kuba byibuze nanuka kugira ngo mpishe uko neye.”

Agaruka ku buryo Nairobi yamawakiye Vera ati”Abantu bose batangiye kujya babwirana mwabonye ariya mabuno, aho niho natangiriye kujya mvuga ko mfite umubiri mwiza. Abantu batangiye gutuma mvuga ko nakoresha icyo mfite kugera kucyo nshaka.”


Vera Sidika aheruka gutangaza ko asigaye akundana n’umugabo wo muri Nigeria kuko yaje gusanga bafata neza abagore kurusha abanya-Kenya kandi avuga ko bakunda amabuno by'akataraboneka.
Muri 2015 ni bwo Vera yatangiye kugaragara muri filime  y'uruhererekane kuri televiziyo yitwa Nairobi DiariesYitabajwe mu ndirimbo 'You Guy' ya P Unit hari mu mwaka wa 2012 byanamuhesheje amahirwe yo kwamamaraMu 2014 yitabajwe muri My Gal ya Prezzo naho mu 2015 azakwitabazwa muri EbaenoAri mu bitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza imyenda na kompanyi Muri 2015 Pulse Music Video yamuhaye igihembo cya Best Video Vixen

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND