RFL
Kigali

Justin Bieber n’umugore we bitegura kwibaruka imfura basezeranye bwa Kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/05/2024 7:44
0


Nyuma y’igihe bivugwa ko mu rugo rwa Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin batabanye neza, ubu bamaze gusezerana bwa Kabiri, ndetse banatangaza ko bagiye kwibaruka imfura yabo.



Kuva mu 2023 ni kenshi byagiye bitangazwa ko mu rugo rw’icyamamare Justin Bieber n’umugore we w’umunyamideli Hailey Baldwin ko batabanye neza, ndetse byanavugwaga ko baba bari mu nzira ya gatanya. Ibi birasa nkaho bitakibaye dore ko bagaragaje  ko batangiye iby’urukundo rwabo bundi bushya basezerana bwa Kabiri.

Gusezerana kubana akaramata bwa Kabiri bizwi nka ‘Vow’s Renewal’ mu ndimi z’amahanga bikaba bikorwa na ‘Couples’ ziyunze mu gihe zari zigiye gutandukana. Ibi rero nibyo Justin Bieber n’umugore we bakoze banasangiza amafoto yabo muri uyu muhango kuri Instagram.

Justin Bieber n’umugore we basezeranye bwa Kabiri, banatangaza ko bagiye kubyara

Nyuma y’igihe bivugwa ko bagiye gutandukana, basezeranye bundi bushya

Uretse kuba basezeranye bundi bushya, aba bombi banahise batangaza ko bitegura kwibaruka imfura yabo mu mafoto bashyize hanze yaberekanye bishimiye ko bagiye kuba ababyeyi nyuma yo gusezerana ku nshuro ya Kabiri. Aya makuru yishimiwe na benshi babifurije gukomeza kubana neza no kubaha impundu ku mwana bagiye kwibaruka mu bitekerezo (Comments) bigera kuri 443,465.

Baritegura kwibaruka imfura yabo

Uyu muhanzi yafashe amafoto y’urwibutso y’umugore we utwite

Justin Bieber w’imyaka 30 n’umugore we Hailey Baldwin w’imyaka 27 bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itandatu ishize barushinze. Ibi bije bisa nk’igisubizo ku bafana b’uyu muhanzi bahoraga bamubaza igihe azabyarira.

Hari hashize imyaka itandatu barushinze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND