RFL
Kigali

Yakundaga amandazi, bavumbura impano ye afite imyaka 2: Injira mu buto bwa Chriss Eazy

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:9/05/2024 18:46
0


Umubyeyi wa Chriss Eazy yatangaje ko ubuto bw'uyu musore bwaranzwe no kwerekana ko ari umunyamuziki, kugera n'aho iyo yarotaga yabaga aririmba. Akiri muto yagaragaje ko ari umuntu uzahanganira icyo ashaka akakigeraho.



Burya biragoye kuba umuntu yabara inkuru y’ubuto bwawe kurusha umubyeyi wakwibarutse kuko kenshi ari we uba hafi y’abana.

Chriss Eazy yabwiwe byinshi ku buto bwe, bimwe byamutungura kuko na we ubwe ari ubwa mbere yari abyumvise.

Mama w’uyu muhanzi yamubwiye ukuntu mu bihe yari amutwite byamunaniye kurya, mbega yahuzwe ibyo kurya, bimwe bijya biba ku babyeyi batwite.

Ibyo byatumye Chriss Eazy avuka barabanje gukeka ko yaba afite imbaraga nke ku buryo bisaba kubanza kumushyira mu byuma bifasha abana bavutse bananiwe.

Nyamara ubwo bashaka kumushyira mu cyuma ngo yarabigaramye, abaganga babona ko bibeshye ku ngingo, bamuha umubyeyi we.

Iki ni ikintu yibukira ku muhungu we akamubonamo umugabo kandi watangiye guhangana n’ubuzima kuva mu buto ku buryo bimutera icyizere ko ahazaza he hazaba heza.

Chriss Eazy yatunguwe cyane n'ibyo yabwiwe n'umubyeyi we 

Uyu mubyeyi yongeye kwibutsa umuhungu we uburyo yakuze akunda amandazi, ahubwo yibaza impamvu iyo yamusuye atarabona mu byo basangira bya mu gitondo arimo.

Chriss Eazy ati: ”Si uko ntayakunda ahubwo ikintu cyambayeho urabizi ko ya yandi nakundaga ari twe twayikoreraga, rero ubu ngubu nta hantu nkibona irindazi riryoshye, gusa utwo kwa Nyirangarama ndadukunda.”

Ku birebana no kuba uyu mubyeyi yaremereye uyu muhanzi gukora icyo akunda, yabisobanuye yifashishije ubuto bw’uyu musore.

Mama Chriss Eazy ati: ”Imbaraga zavuye ku gihe kimwe twigeze gutembera tujya kuri Muhazi na Papa yari akiriho, mbega tubona uracuranga isahane turi ku meza, numva birandenze, mbona umennye isahane y’abandi.”

Yongeraho ati: ”Ngize gutya ngucyahe Papa wawe amfata ukuboko arabwira ngo 'ntunkubitire umwana isahane ndayishyura, kuko uyu mwana afite impano y’ubuhanzi'.”

Akomeza agira ati: ”Icyo kintu rero cyambayeho nkigenderaho, ngira icyizere nti ibyo ari byo byose impano Papa yayinyeretse ukiri muto, icyo gihe wari wujuje imyaka ibiri.”

Avuga ko ”hari igihe nazaga kugusura mu cyumba waryamye kuko ntiwakundaga kwiyorosa naza kureba niba musikikeri itavuyeho, naza nkasanga urimo urabyina kandi usinziriye.”

Yakunze umuziki kuva mu buto bwe ku myaka 2, ndetse Se waje gutabaruka yari yarabibonye

Mu bihe bitandukanye Chriss Eazy yagiye agaragaza nyina wamwibarutse nk’inshuti ye kandi ko yagiye amufasha mu bikorwa bye amuha amatike ngo yitabire amarushanwa anyuranye.

Uyu mubyeyi na we yashimangiye ko ari umufana mukuru w’umuhungu we dore ko yaba izo yakoze akiri umuraperi n’ubu ari umuririmbyi baziririmbana nk’abazikoranye.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND