RFL
Kigali

NBA Playoffs: New York Knicks yatsinze umukino wa kabiri muri kimwe cya kabiri

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/05/2024 9:52
0


New York Knicks yatsinze Indiana Pacers umukino wa kabiri muri kimwe cya kabiri NBA Playoffs.



Ku itariki 7 Gicuransi, ni bwo New York Knicks yatsinze Indiana Pacers umukino wa mbere wa kimwe cya kabiri muri NBA Playoffs. Uwo mukino wo ku itariki 7 warangiye ari amanota 121 ya New York Knicks kuri 117 ya Indiana Pacers. 

Kuri uyu wa Kane nabwo New York Knicks yatsinze Indiana Pacers amanota 130 ku 121, ihita yuzuza intsinzi ya kabiri. New York Knicks irasabwa gutsinda imikino ibiri gusa kugira ngo ihite igera ku mukino wa nyuma mu Burasirazuba. 

Kugira ngo Indiana Pacers izagere ku mukino wa nyuma mu Burasirazuba, imibare isa n'aho yayikubanye kabiri, byasaba ko nta wundi mukino New York Knicks itsinda, maze Indiana igatsinda imikino ine isigaye. 

Mu gihe amakipe yombi yazatsinda imikino itatu itatu, byazasaba ko hongerwaho umukino wa karindwi wa Kamarampaka.


New York Knicks yatsinze Indiana Pacers umukino wa kabiri muri kimwe cya kabiri muri NBA Playoffs 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND