RFL
Kigali

Byinshi kuri Christophe Thierry bivugwa ko yambitse impeta umunyarwandakazi Sonia Rolland

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/05/2024 7:54
0


Ibyishimo n'akanyamuneza kuri Uwitonze Sonia Rolland wambitswe impeta, bimwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga bikaba bivuga ko yayambitswe na Christophe basanzwe bafitanye umwana ariko bari baratandukanye mu myaka irenga 15 ishize.



Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda, yamamaye mu marushanwa y’ubwiza aho yambaye ikamba rya Miss France 2000, akaba afite ukuboko gukomeye mu mideli akaba n’umukinnyi wa filime unazitunganya.

Nyuma y'uko atandukanye n’umugabo wa Kabiri, Jalil Lespert, bikomeje gucicikana ko yambitswe impeta n’uwo babyaranye bwa mbere.

Uyu mubyeyi yasangije abamukurikira ibyishimo afite nubwo yirinze gutangaza uwamwambitse impeta, ariko ibinyamakuru byo mu Bufaransa bikomeje kuvuga ko ari Christopher.Sonia Rolland uri mu byishimo bikomeye byo kuba yambitswe impeta y'integuza mu rukundo

Inyarwanda igiye kugaruka ku mateka adasanzwe y’uyu mugabo w’Umufaransa, uko yavutse, yakuze n’uburyo yagiye afungwa inshuro nyinshi akurikiranyweho icyaha cy'ubujura.

Christophe Thierry Daniel Rocancourt [Christopher Rocancourt] yabonye izuba ku wa 16 Nyakanga 1967, akaba yaravukiye mu muryango bigoye kurera umwana mu buryo buboneye.

Amakuru avuga ko nyina umubyara yicuruzaga naho se yarabaswe n’inzoga, bikaba byaratumye guhera ku myaka 5 yisanga mu kigo kirera abana batagira ababyeyi.

Bivugwa ko byatumye Christophe akura ari umwana udasanzwe, ahimba impapuro mpimbano z’ibikorwa bitari ibye kugeza abigurishije kuri Miliyoni 1.4 y’amadorali.

Kuva icyo gihe yatangiye kwiyita andi mazina aho yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atangira no gukora ubucuruzi buhambaye aho yiyerekanaga uko atari nk’umukire ukomeye, agatuburira abakire ababwira ko bashora mu mishinga itabarika yabaga afite.

Bivugwa ko ibi byatumye abasha kugera ku bucuruzi bwa Miliyoni zigera kuri 40 z’amadorali. Abantu benshi muri Los Angeles bari bamuzi nk’umwe mu batunganya filime wanahoze akina iteramakofe kandi ari ukubabeshya.Yabaye umugabo udasanzwe wagiye atuburira benshi akoresheje ubuhanga mu gusobanura ingingo y'uko ari umukire 

Yaniyitiriraga ko aturuka mu miryango y’umukinnyikazi rurangiranwa muri filime, Sophia Loren n’ibindi bikomerezwa mu myidagaduro nka Oscar de la Renta na Dino De Laurentiis.

Ibi byatumye atangira kubana n’ibyamamare bakanakorana nka Mickey Rourke, Jean Claude Van Damme na Jermaine Jackson.

Christopher Rocancourt yaje kwiyita Christopher De Laurentiis maze asezerana na Gry Park mu 1992 baje no kubyarana umwana, muri Gicurasi 1996 yasezeranye na Pia Reyes na we babyaranye umwana.

Mu gihe yabanaga na Pia Reyes ariko ngo akaba yari afitanye umubano wihariye na Rhonda Rydell utari uzi ko Christopher afite umugore.

Yagiye afungwa inshuro zitari nkeya cyane hagati ya 1998 na 2000 akurikiranweho ibyaha birimo urugomo rwitwaje imbunda no guhimba ibyangombwa kimwe no kurara muri Hoteli zikomeye akazivamo atishyuye, kunyereza imisoro n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yaje guca mu rihumye inzego z’umutekano za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahungira muri Canada ahita yigira umushoferi bidatinze ariko muri 2001 we n’umuryango we na Reyes batawe muri yombi.

Umugore we ariko yaje kurekurwa kuko yerekanye ibimenyetso bigaragaza ko ntaho ahuriye n’iby'ubutubuzi bwavugwaga kuri uyu mugabo.

Christopher yaje kumara umwaka wose mu nzu y’imbohe muri Canada aza koherezwa muri NewYork aho yari yarakoreye ibyaha bitandukanye by’ubujura bushukana byagize ingaruka ku barenga 19.Yagiye atabwa muri yombi kuva mu busore bwe ku buryo hari n'ibirego byagiye bimukurikirana 

Yaje guhamwa n’ibyaha akatirwa imyaka itatu n’amezi icumi muri gereza hari muri Nzeri 2003 no gutanga amagarama n’indishyi bya Miliyoni z’amadorali.

Ubwo yari muri Canada yakomeje ubutubuzi n’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru burimo nk’ubujura bw’imikufe ihenze muri Switzerland icyaha yahamijwe agakatirwa imyaka 14 adakandagiza ibirenge kuri iki gihugu, igihano cyarangiye muri 2016.

Mu Kwakira 2005 yaje kongera gusubira i Paris ubwo yarasoje ibihano yari yarahawe kuva icyo gihe yabanye na Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Miss France 2000 banabyanye umwana bise Tess baje gutandukana muri 2008.

Yakomeje kugenda abaho ubuzima burimo ibirego byinshi yabaga akurikiranweho nabo yibye akoresheje ubushukanyi,mu 2014 yaje gutabwa muri yombi akurikiranweho ibyaha byo kwifashisha polisi ikamuhimbira ibyangombwa.Christophe aha yari kumwe n'umwe mu banyamategeko bagiye kuburana mu rukiko

Amateka y’uyu mugabo yagiye akinwamo filime nka televiziyo yo muri Amerika yashyize hanze iyo yise Chris Rocancourt-A French Con yasohotse muri 2013.

Hari n’izindi filime  zagiye zikinwa hifashishijwe amateka y’uyu mugabo nka Investigation Discovery mu gice cyayo cya Gatandatu cya Season ya mbere.

Umubano we na Sonia Rolland watangiye mu 2005 uza no gutanga imbuto y'umwana w'umukobwa Aha Christophe yari kumwe na Tess umukobwa we na Sonia Rolland bivugwa ko bongeye gusubirana nk'uko n'uyu mugore aherutse kubikomozaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND