Muzunga Tonalite benshi bari bamaze iminsi bibaza ko yaba asigaye yaragize ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, yasobanuye uko igitekerezo cyaje ko kandi ntawe ukwiye kugira impugenge kuko ari muryerye ahubwo byari Filime.
Tonalite ajya kumenyakana cyane mu myidagaduro nyarwanda yashyize hanze indirimbo ivuga ku bwiza bwa Miss Rwanda 2022 Muheto Divine.
Nyuma yagiye akomeza gushyira hanze n’izindi nyinshi, yaje gukomeza kugenda azamuka neza ndetse iyo aheruka ikaba ari ‘Hatari Sana’ yishimiwe cyane.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko muri iyi
minsi ashyize imbaraga cyane mu birebana na filime mu rwego rwo gukomeza
kwikusanya ngo abashe kubona ubushobozi bwo kubaho no gukora umuziki.
Avuga ko kugeza ubu asanga sinema irimo uburyo bwo
gukora ku ifaranga byihuse kuruta mu muziki bityo ariho yatangiye gukora ku
mushinga wa filime y’uruhererekane yise ‘Inkuru’ inyura kuri YouTube ya Muzunga
Tonalite.
Agaruka ku bari bagize ngo yarwaye mu mutwe bitewe n’amashusho
yacicikanye yiyogosheje ati”Kugira ngo ikintu gikunde ugomba gushaka uburyo
ugomba kubanza kujagaraza abantu.”
Tonalite avuga ko aribwo buryo yahisemo bwamwinjiza
byihuse muri sinema akanafata umwanzuro
wo kogosha kuko yabonaga aricyo cyakwemeza abantu icyo yashakaga.
Iyi filime yayifashishijemo abarimo Winnie uri mu bakobwa
bifashishwa mu mashusho y’indirimbo wamamaye mu Inana ya Chris Eazy.
Ku rugendo yari yatangiye gukoranaho na Dumba
nk'umureberera inyungu mu muziki yagize ati”Ntabwo tugikorana na we ntabwo
imikoranire yacu yabashije gukomeza gukunda mbega twabonye intego zitagihuye.”
Nubwo ariko yinjiye muri sinema, yavuze ko mu bihe bitari ibya kure azashyira hanze indirimbo nshya yamaze gutunganya yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.
KANDA HANO UKURIKIRE INKURU FILIMI YA TONALITE
Tonalite ari mu bahanzi batanga icyizere mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda
Imyambarire no kogosha umusatsi byabanje gutera abantu urujijo bibaza ka afite uburwayi bwo mu mutwe
Inkuru filime ya Tonalite izajya isohoka inshuro eshatu mu cyumweru
TANGA IGITECYEREZO